Ikiganiro cya Bwenge na Buhanga

Nyuma yuko Umwami Kigeli Ndoli asabye ibitekerezo bya bakunzi ba www.egretnews.com kubijyanye no kugurisha ikinyamakuru cya egretNews.com, Ubuhanuzi bwavuze ko ngo abashambo bishimiye cyane kuba icyo kinyamakuru cyagurishwa ndetse bishimira yuko ngo Umwami Kigeli Ndoli afite ikibazo cyayo ma euros ibihumbi 25,000, mu byifuzo byabo ntifuzaga ko haba hariho uwamutera inkunga kugirango ikinyamakuru kigurishwe maze ntazongere kujya abandikaho.

Bwenge: Bite nshuti yanjye ko nabonye Umwami Kigeli Ndoli atangaza yuko ngo yumva yagurisha ikinyamakuru www.egretnews.com byagenze gute?Ndabizi n’inshuti yawe byanze bikunze waba uzi impamvu.

Buhanga: Nibyo koko twavuganye mubaza koko niba yifuza kugurisha www.egretNews.com musaba ko atayigurisha ahubwo yaduha umwanya tukamushakira ayo ma euros yifuza aho kugirango tubure itangaza makuru rijya ritugezaho amakuru meza kandi aba yizewe.

Yansubije yuko ngo yaralimo yumviriza ikirere ngo amenye uko umwuka uhagaze, ngo yabonye abashambo bishima cyane bavuga ko ngo www.egretNews.com yari yarabazengereje ngo bagize imana yayigurisha.Ngo bakoze inama bishimye cyane bavuga ko ngo buriya kamubayeho.

Bwenge: Ndumva wahabaye umugabo kuko byari byambabaje cyane mpitamo ko ntashobora kuryama tutavuganye ngo menye uko bimeze turebe icyo twakora.Ariko se buriya ntiyaba yanze ku kubwira n’ubundi ko acyeneye ayo ma euros tukaba twashaka uko twibwiriza tukayamuha?

Buhanga: Birashoboka burya nta mugabo upfa kuvuga ubusa, cyane urabizi ko ibye akunda kubivugira mu migani. Icyo gitekerezo uvuze kirashobora noneho reka ejo nzamubwira ko twafashe icyemezo ko ako kabazo tuza kugacyemura.

Bwenge: Yavuze abashambo cyangwa abega? Ubwo ahari ntiwaba wumvise nabi?

Buhanga: Yavuze abashambo rwose erega buriya abashambo nibo babi cyane, naho se ko abega bo n’ubundi bari ku ingoma, kandi ibyo bifuza ko kwari ukumuca igihanga, bikaba byarabananiye basa naho balimo kwibagiza ngo barebe uko bazamugwa gitumo. Ikindi na za files numbers zishobora kuba zitaboroheye bakaba barahisemo kumwihorera cyane ko Ubuhanuzi bwa taliki ya 4 July 2025 bwabakozeho babonye ko nta mukino uba mu Buhanuzi, kubera iyo mpamvu bashobora gusa na bamwihoreye kugirango barebe yuko bwacya kabili.

Bwenge: jyewe biriya byarandenze ndetse binantera ubwoba kubona Ubuhanuzi bwaravuze ko nta biroli bizabaa taliki ya 4 July 2025 bikagenda gutyo nkuko yabihanuye!? Yewe biriya ntibisanzwe! Ahubwo abega babaye abanyabwenge bamwihorera bakazategereza urwaje.

Buhanga: Urumva aho ikibazo kiri abashambo bifuzaga kuzasimbura abega ku ngoma.

Bwenge: Ibyo ndabizi cyane

Buhanga: kubera ko batinya Ubuhanuzi kandi bukaba ari ntavuguruzwa bahora bifuza icyamuhungabanyiriza umutekano may be financially or security wise.

Bwenge: Obvious, ni bintu byumvikana kuko yaba abega cyangwa abahindiro bayobowe n’Umwami YUHI VI Bushayija Emmanuel Ruzindana bahora bifuza ko hari icya mubaho bakazabona uko bima ingoma.

Buhanga: Erega buriya sinzi niba warasomye 2 Chronicles 34:1-25 umwana w’Umwami wimye ingoma akiri mutoya cyane yarafite imyaka (8) witwaga JOSIAH yagendeye mu nzira z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ariko Umwami waruriho icyo gihe wari umugaragu wa se Amon ni we wasimbuye Umwami Amon bahisha umwana we JOSIAH hanyuma baza kwanga ubwami bw’uwo mugaragu bamukuraho bamusimbuza umwana wa Amon ari we JOSIAH. Burya ibintu bijyanye n’ubutegetsi bikunze kugorana cyane mu bantu batubaha Imana dore ko na amshyari aba ari yose.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar