Abanyagitugu basa nta cyo bapfana!
Mu bucukumbuzi bwa egretNews.com twakoze dushakisha itandukaniro ry ’abanyagitugu, hari icyintu kimwe twatahuye abanyagitugu bahuriyeho bose aho bava bakagera. Ubusanzwe byagombye kuba ihame yuko umuntu wize hanyuma akaba umutegetsi inzira yose byanyuramo yakagombye kugira itandukaniro n’umutegetsi utarize.
Umuntu wize abantu baba bamutezeho ibintu byinshi batekereza yuko afite ubwenge yavukanye akongeraho ubumenyi yize mu ishuli. Icyo nicyo kintu kijya gikurura abantu bakaba bamujya inyuma bakaba banahitamo kumupfira bamurwanirira cyangwa se bakajyanwa mu nzu y’imbohe.
Ariko bijya bitangaza abantu niba ari ihame ryo gutegeka simbizi. Impamvu usanga abanyagitugu bose bahurira kuri kamere imwe yo kwikunda cyane no kudaha agaciro abo ayoboye. Ntibajya bashaka ko umuntu avuga ibigenda mu butegetsi bwabo, ariko cyane icyo bahuriyeho bose ni uko batinya kandi bakanga umuntu wese wize ufite ubwenge n’ubumenyi no kuba uwo muntu ashobora kugukangurira abandi banyagihugu kureba ibitagenda neza.
Ibindi byose byaba byumvikana ariko icyo kwanga abantu bafite ubwenge n’ubumenyi byo biteye ukubiri na mahame agenda iy’isi.Usanga bo bifuza ko ubwo bwenge cyangwa ubumenyi byanze bikunze biboneka mu bana babo cyangwa mu gatsiko bafatanije gutegeka bakanandamiza abantu.
Iyi ndwara hari abakuru b’ibihugu bo muri Africa y’uburasirazuba bayihuriyeho. Muri bo twavuga nka Kaguta Yoweri Museveni, Paul Kagame, Samuei William RUTO, Samia SULUHU Hassan, aba nibo bamaze kwigaragaza yuko batinya kandi batajya bifuza na busa yuko urubyiruko rwabaca amazi bitwaje ko bize kandi bafite ubwenge bwo gutegeka.
Aba bategetsi bombi bahuriye ku gikorwa cyo gushimuta urubyiruko no kubica bakaburirwa irengero. Ibi ni bikorwa bitajya bihagarara mukarere kiyaga bigari muri cyumweru turangihe Kaguta Yoweri Museveni yashimuse abasore babiri b’abanyaKenya Bob Njagi na Nichala Oyoo yarabashimuse none ubu baburiwe irengero kandi Ruto ntashobora no kubafasha kuko bari muri ba GenZ bashakaga kumukura kubutegetsi.
Uyumunsi wa none perezida wa Tanzania yahuye ni kibazo gikomeye cyane aho igisirikare cyi cyo gihugu gisa naho cyaba kigiye kuzafata ubutegetsi kuko balimo kumusaba (abaturage) yuko yasubika amatora kandi akarekura uwo batavuga rumwe Antipacy Tundu Lissu hanyuma akabahiriza ibyo abatavuga rumwe nawe basaba ibyo bise (NO REFORM, NO ELECTION).
Igihugu cyatera imbere gute mu gihe wica abanyabwenge ndetse ukanabakandamiza nta washobora kwegura umutwe? Urabona yuko amadisikuru birirwa bavuga ko Africa izatera imbere yatera imbere gute na babanyafurika bacyeya bagerageje kwiga ulimo kubica.
egretnewseditor@gmail.com













