Hari intambara z’ubwoko (3) wowe iyawe ni yihe?

Ni gute wahagarika intambara zo mu buzima bwawe!? Iki ni kibazo abantu benshi bibaza kandi baburiye ibisubizo. Ese koko birashoboka yuko wahagarika intambara za kuzengereje mu buzima bwawe bwa buri munsi? Igisubizo ni yego! Birashoboka! Byagenda gute gute ngo ube wazihagarika!? Mbere yuko utekereza guhagarika intambara mu buzima bwawe ubanza gusabwa kumenya ubwoko bw’intambara urwana nazo wamara kuzimenya ukabona kwiga uburyo bwo kuzihagarika.

Hari ubwoko (3) bw’intambara umuntu ahura nazo bitewe n’uwo ari we:

  • Hari intambara y’Imana n’umuntu
  • Hari intambara ya Satani n’umuntu
  • Hari intambara y’umuntu n’abantu

Izi intamabara uko ari (3) ziratandukanye cyane kandi nta bwo zirwanwa kimwe kuko inkomoko yazo atari umwe, ndetse ba nyirazo bakaba batandukanye n’ubwo bose uko ari (3) icyo bahuriyeho ari kimwe.

Icyo bahuriyeho ni cyihe? Ese Imana, Satani, Umuntu bombi uko ari (3) bashobora kuba hari icyo bahuriyeho? Ego birashoboka ubigenzuye neza cyane ushobora gusanga hari icyo bahuriyeho icyo nta kindi usibye (INYUNGU) (interests) mu ndimi za mahanga.

Aba bategetsi uko ari (3) imikorere yabo iratandukanye ariko inyungu zabo ni zimwe.

Reka duhere kuri Satani aho agukoresha ibintu bibi kandi biteye ubwoba ndetse bishobora no kuzagiraho ingaruka nyuma yo kumukorera. Ashobora kugutegeka kwica abantu ukabikora nkuko tubibona buri munsi kandi nyuma y’ibyo bikorwa usanga ubikora nawe abifitemo inyungu kuko atapfa kubikora gutyo gusa aho usanga inyungu z’umuntu aba azisangiye na shebuja.

Kuroga nabyo usanga aba abifitemo inyungu kuko iyo akwishe izo nizo nyungu ze aba yifuza aba azigezeho. Kandi usanga uko kuroga biterwa ni nyungu zo mu mutima (emotion support) biramufasha ku kwishima hejuru akumva ibyo yakwifurizaga abigezeho.

Ahangaha biraza kugorana cyane gutandukanya umuntu na Satani mu mikorere yabo cyane yuko inyungu zabo bombi bazisangiye, ariko kandi turaza kongera kubatandukanya ho gatoya tugeze muri politike aho usanga abategetsi baza ku mwanya rusange kuko bakorera abantu rusange (in general) aho usanga abategetsi bategeka abo bayobora cyane wenda twavuga nk’igisirikare cyangwa police kwica umuntu runaka kubera kumutinya ko ejo hazaza batazashobora guhangana nibitekerezo bye cyane iyo bamaze kubona yuko afite impano yo kwemeza abantu bakamwemera.

Isi na bayituye batinya umuntu wemeza abandi bantu akabumvisha ko isi ifite imikorere mibi cyangwa ubutegetsi runaka budakora neza. Cyane uyu muntu iyo adafitanye isano na ruswa mu bizima bwe kuko iyo yemera guhabwa bituga ukwaha (corruption) baramwihererena noneho bakamuha umurongo ngenderwaho bityo bakaba baramwigaruriye bigatuma ubwoba bari bafite bugabanuka.

Leta ikwicisha kubera inyungu zayo ishaka kugeraho. Umuntu ku giti cye nawe akwica kubera inyungu ze ku giti cye. Ariko yaba abategetsi cyangwa umuntu ku giti cye byose babikora inyuma hariho umuyobozi ubayobora witwa Satani ari nawe baba bakorera kugirango akomeze kugira ingufu kw’isi ya bazima.

Iyo rero umaze kumenya ibi byose uko tubivuze ushakisha uko wabyirinda kugirango bitazakugiraho ingaruka. Gusa hari icyo ukwiye kumenya muri politike cyangwa ubuzima busanzwe biragoye ko habaho inshuti mu bijyanye ni nyungu, kuko ushobora kubona umuntu urwanya ikibi tuvuge wenda nka Leta idakora neza ukaba wa kwibwira yuko we ari Malaika ko aramutse ageza ku butegetsi ashobora kuba umuntu mwiza. Byazagutungura cyane uramutse wibeshye ko ari ko bimeze kuko amaze kugera ku butegetsi arahinduka bitewe na za nyungu twavugaga mugatangira kutavuga rumwe.

Nyamara hatabayeho kwifuza ushobora gukora neza kandi ugakomeza kurwanya ibyo warwanyaga utarinze uhemukira abantu ngo batangire ku kubona ukundi uko batari bakuzi. Ushobora kwibaza impamvu usanga umuntu ari umukire kandi agakomeza gushaka gukomeza gukira atanashobora guha abandi agahenge ngo nabo babashe gukoza intoki ku mashillingi? Ushobora kwibaza impamvu abakire usanga bigeraho bagashaka kwinjira muri politike kandi n’ubusanzwe ari abakire? Aho ngaho urishakira igisubizo.

Iyo bigeze ku inyungu nta bwo habaho umwirabura cyangwa Umuzungu, bombi iyo bahuriye ku inyungu bibasaba kuba inshuti. Niyompamvu kwitwa umututsi wacitse ku icumu cyangwa waturutse Uganda ukaba umwe mu batangije urugamba bidashobora kugira agaciro imbere y’ingoma y’abega mu gihe babonye umuhutu wakoze genocide yakorewe abatutsi mu gihe bamufiteho inyungu bahita bibagirwa ibyo yakoze ahubwo bagashaka kumukoresha ibibazanira inyungu ibya genocide bizaza hanyuma bamaze kubona ko batakimufiteho inyungu.

Ibyo bisa na wa wundi mwari inshuti igihe yabonaga ibimufitiye inyungu kabone naho byasabaga ko akugambanira yaciye ruhinga nyuma arakugambanira utabizi amaze kugera ku nyungu ze aragaruka atangira ku kubwira uko bakugambaniye. Niba atari umwe mu bakugambaniye yabibwiwe niki? Aho ngaho wihe igisubizo…

Reka tugaruka kuri nyagasani Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, iyo bigeze ku inyungu zayo naho biragorana. Imana itandukanye na Satani na bantu, kuko Satani we abasha kuguha kugirango akureshye ubashe kumukorera ndetse n’umuntu na we ni uko cyangwa ubutegetsi (provided) bakubonamo inyungu.

Imana yo si uko ibanza ku kubwira ibyo izaguha ni byo izagukorera kugirango wemere kuyikorera. Kandi itangira kubikubwira na mbere yuko ibyo byose uzakora unabitekereza mu gihe imbere yawe haba hari imyaka nka (30). Ubwo ugakomeza ubuzima utazi ibigutegereje cyera kabaye ukazisanga uri muri gahunda yayo. Ikibazo Imana igira nta maranga mutima igira cyangwa imbabazi, kuko izigirira uwo ishatse kuko yo nta cyo iba yigura ku muntu cyangwa yikanga. Igenda iguta mu mitego udashobora kwikuramo ndetse nti habe n’umuntu wagufasha kuyivanamo cyane ko inangira imitima ya bantu nti habe hagira n’umwe wakugirira impuhwe.

Iyo umaze kuyigeza ku inyungu zayo na bwo ntiwibwire yuko ipfa ku kurekura ngo iguhe agahenge cyangwa umudendezo usanga ikomeza ku kugira imbohe ndetse ugasanga iguteza intambara zituma utabana na bantu ubaho wenyine haba mu banyamahanga cyangwa mu bwoko bwawe.

Icyo gihe ibakora icyo twakwita (buying time) iba igishakisha umwanya wibyo yikorera mu gihe wowe uba ulimo kuhahombera yo nta cyo biba bayibwiye habe na gatoya. Izi ni za nyungu tumaze kuvuga hejuru burya nti bazakubeshye abashumba cyangwa ba Pastors muri ya mvugo mu menyereye ibyo bavuga barabeshya kuko nta muntu ugendana n’Imana wisanzura kirazira nta bwo bibaho.

Usomye urwandiko rwa Zaburi usanga Umwami David yaragiraga amaganya kandi yari Umwami wicaye ku intebe y’ubwami. Aha ngaha wakwibaza impamvu yaganyaga kandi ari Umwami bikaba byakubera amayobera.Imana irakugenzura kugeza ku biryo urya ni byo unywa ndetse na mazi yo koga. Nta cyintu na kimwe wabasha gukora atabyemeye. Iyo bigeze ku inyungu nta cyo Imana itagukoresha ngo igere ku nyunguz ayo ahangaha urabona ko itandukaniro ryayo na bantu cyangwa Satani ni uko idapfa kwica.

Ariko reka tuvuge ku kibazo kijyanye no kugigira cyangwa kuneka icyintu runaka ishaka ko umenya kugirango uyikorere umulimo. Imana ntishobora kugutuma kwiba ibyo ntiyabikora, ntishobora kugutuma kwica kuko ifite abo ikoresha bene iyo milimo.

Ariko ishobora kuguha cash ikagutuma kujya kuneka umuntu ukamugurira inzoga akanywa agasinda maze ukamuneka ukamenya ibyo ushaka kumenya byose. Imana ishobora kugutuma gusambana n’umugore mu gihe yaba afite amakuru Imana yifuza kandi ikabona ko mu gusambana nawe ari bwo ushobora kubona ayo makuru ibyo Imana irabikora cyaneeee.

Icyintu cyose kidashobora ku kugiraho ingaruka zifatika cyangwa zidafatika biterwa nawe uko uri bwitware muri icyo kibazo kuko yo icyo ishaka ari uko urangiza misiyo yaguhaye. Hari nigihe unabikora utabizi hanyuma ukisanga muri icyo kibazo warangiza ukahabona amakuru atangaje nyuma ukazamenya impamvu yabyo. Usibye ko kenshi uba wawabibwiwe mu iyerekwa haba hashize imyaka runaka cyangwa amezi runaka nta bwo ivugiraho ahubwo ibizana mbere yuko umenya ibizakubaho cyane hari ho umuntu aramutse amenye ibyo bintu mbere yuko bibaho ashobora kutabyemera kandi ibizana mu nzira ziruhanije gutahura icyo ishaka kugeraho.

Iyo ibonye yamaze kugera ku nyungu zayo ihita igutandukanya n’uwo muntu cyangwa nabo bantu kandi mugatandukana nabi kugirango mutazongera guhura cyangwa kuba inshuti. Ibi ndabivuga narabibonye za magigiri nagiye mpura nazo zitandukanye n’uburyo twagiye dutandukana nabi cyane.

Yaba za magigiri z’abega cyangwa abantu ku giti cyabo nabo bameze nka za magigiri ndetse unasanga ari nta we bakorera ari abantu bihaye akazi gusa mu buryo unasanga bifuza guhabwa akazi nabakora uwo mwuga ugasanga nta mahirwe bagira ngo bahabwe uwo mwuga.

Iyo bigeze ku nyungu nibyo navuga ngo usanga intambara urwana zishobora kugukomerera. Ariko byaba amahire iyo ugize amahirwe ukaba urwana intambara za abantu kuruta kurwana intambara n’Imana. Abantu wabasha kubirinda no kubahunga ukaba wabaho wenda n’ubwo waba utabayeho neza nk’uko ubyifuza na none biterwa no kwirinda kwawe ingamba ushyiraho z’ubwirinzi nizo zituma ugira ubuzima bwiza cyangwa bubi bitewe n’uwo uri we.

Satani na we ushobora kumucika cyangwa ukamwirinda ndetse ukanirinda ibikorwa bye byose cyane ko ari ntawe abihatira kumukorera. Ni abantu bamwishyira ariko ibyo byabaga cyera ubungubu ubanza byagorana ho hato kubera imanza zitabera z’uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ariko guhunga Imana yo mu ijuru yo bijya bigorana cyane kuko ari ntaho wayihungira. Ndetse hari ni gihe itubahriza amasezerano mwumvikanye yewe ayo masezerano ananditse neza cyane ariko kuyubahiriza cyangwa kuyasohoza bikaba urugamba ruruta urwo mwarwanya na Satani. Ntumbaze impamvu nanjye sinyizi byaranyobeye!!!

Nubwo twavuze ku intambara ziterwa ni nyungu runaka, ntitwibagirwe yuko hariho ni intambara ziterwa n’ubugoryi bw’umuntu busanzwe aho usanga umuntu afata ibintu byose nkáho ari amazi yibiziba abana bakinjiramo ugasanga umunsi urangiye alimo kurira.

NB: inshuro nyinshi intambara ziterwa na magambo runaka ushobora kuvuga mu gihe kidakwiriye cyangwa ukanayabwira abantu utari ukwiye kubwira, cyangwa ugasanga muri ayo magambo uvuze ari nta ni kibazo kibilimo ariko abo ubwira bakaba abanyeshyali bakaba batifuza kumva ko wenda Imana yakugiriye neza ugasanga baguhagurukiye. Nta mwanzi uzabona utari umuntu, kandi uwo wita inshuti yawe uwo niwe mwanzi wawe. Ubu hasigaye hariho ubucuruzi bwa bantu cyane politically and socially.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar