Samuei William Ruto mu nzitane zibibazo adashobora kwikuramo

Leta zunze ubumwe za America za hagaritse ubufasha bw’ubwilinzi ku igihugu cya Kenya cyari cyarashyizwe mu bihugu byitwa NATO bihabwa ubwilinzi na United State of America. Ubwo Samuei William Ruto yari murugendo rwa kazi muri China taliki ya 25 April 2025 yavuze kumugaragaro ko igihugu cya China kizakorana na Leta ayoboye ya KK regime yuko CHINA igomba kuba igihangange muruhando rwa mahanga (super power).

Ibyo byatumye umubano igihugu cya Kenya cyari gifitanye na USA uzamo agatotsi. Hiyongeraho kutumvikana hagati ye n’uwahoze ari icyegera cye George Rigathi watanze ubuhamya imbere ya SENATE y’America mukwezi gushize aho yashinje uwahoze ari boss we William Ruto yuko akorana na Al-Shabbab ndetse akanatera inkunga uwo mutwe witerabwoba wa AlShabbab.

Sibyo gusa kuko anashinjwa gufasha umutwe w’ingabo za RSF zitandukanije na Leta ya gisirikare ya Khartoum kuba uwo mutwe wa RSF warashinze Leta ndetse Ruto akaba ari we wagushaga intwaro uwo mutwe wa RSF.

Samuei William Ruto anashinjwa kuba yarishe urubyiruko rwa Gen Z rwakoze imyigaragambyo rwamagana (finance bill 2024-2025) akaba ashinjwa kuba abangamiye ikiremwa muntu mukarere no kw’isi yose muri rusange. Kubera iyo mpamvu police ya Kenya yari yaragiye kugaruza amahoro muri HAITI iherereye muri CARBEAN aho police ya Kenya yananiwe gutunganya inshingano zayo nkuko byari biteganijwe none umuryango wabibumbye ukaba wahisemo kwirukana police ya Kenya igasimbuzwa izindi ngabo zifite ubushobozi bwo kugarura amahoro kw’isi.

Leta zunze ubumwe z’America mu inteko shingamategeko umutwe wa SENATE bashyizeho itsinda rishinzwe gukora iperereza mu gihe cy’amezi (6) none ingaruka ziryo iperereza zitangiye kwigaragaza hatari hashira n’amezi (2).

Niharamuka habonetse ibimenyetso nyakuri William Ruto ashobora gufatirwa ibihano mpuzamahanga byo gutabwa muri yombi ku buryo ashobora gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga bwa ICC. N’ubundi yarasanzwe afite dossier muri urwo urukiko rwa ICC aregwamo ubwicanyi bwabaye mu matora ya 2007. Twibutse ko George Rigathi Gachagua mbere yuko ajya gutanga ibirego n’ubuhamya muri America yabanje kujya ICC gutanga ikirego kubwicanyi bwa Leta ya Ruto bujyanye no kwica no gushimuta urubyiruko rwa Gen Z rwishwe umwaka ushize 2024-2025.

Ibi byose bikaba bifitanye isano n’Ubuhanuzi ni manza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo zatangiye mu mwaka wa 2017 kw’isi yabazima.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar