Ibyo RPF ilimo gukorera abahutu kandi barafatanije gukora genocide niki kibabwira ko nabo batazangara ko inzira itabwira umugenzi!?
Nta mahoro y’umunyabyaha. Umujenosideri Protais Zigiranyirazo, wari uzwi nka “Mr Z” akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, yapfuye mu buryo bwuje ipfunwe. Yaguye muri Niger, ariko igihugu cy’Ubufaransa cyanga ko ashyingurwa ku butaka bwacyo, nubwo ari ho umubiri we wari wagejejwe.
Amakuru dukesha umwe mu bo mu muryango we, yemeza ko mu cyumweru gishize umubiri wa Zigiranyirazo watwitswe, ushyingurwa mu ibanga mu gace ka Orléans, ku bwumvikane na Leta y’Ubufaransa ariko hatari mu irimbi rusange. Icyo gikorwa cyagizwe ibanga rikomeye: abantu bane bonyine bo mu muryango we nibo bemerewe kuhagera, kandi babwirizwa kudatangaza aho hantu.
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’icyo gihugu, no kwirinda ko iryo shyingurwa ryahinduka urwibutso abajenosideri n’imiryango yabo bazajya basura nk’ahantu ho gukomeza ibitekerezo by’urwango.
Ni kenshi imibiri y’abajenosideri yagiye yangirwa aho bari batuye cyangwa aho bapfiriye, kuko amaraso bamennye akomeza kubakurikirana. Ndetse n’iyo barangije ibihano, abenshi mu buhungiro basabwaga kubaho mu isolation batemerewe guhura n’imiryango yabo.
Tubibutse ko umuryango we wari washyizeho uburyo bwo gufashwa mu gushyingura binyuze kuri GoFundMe ku wa 25 Kanama 2025. Hashize ukwezi bari bamaze gukusanya ibihumbi 11 by’amadolari ku ntego y’ibihumbi 13. Nubwo ayo mafaranga yakusanyijwe, nta mahoro n’ubundi yageze ku mujenosideri wari waranditse amateka mabi mu Rwanda.
Ibi byongera kwibutsa ko amaraso y’inzirakarengane yahitanywe n’abajenosideri atazigera aba amaraso y’igihe gishize gusa, ahubwo ahora akurikirana abo yahamye kugeza ku munota wa nyuma. Nta mahoro y’abajenosideri, n’iyo baba barangije ibihano cyangwa babayeho mu buhungiro.
egretnewseditor@gmail.com













