Amabanga yo mukarere kibiyaga bigari

Tumaze igihe kirekire dukora ubucukumbuzi bwimbitse kubijyanye n’intambara ilimo kubera muri DRCongo hagati ya Leta ya perezida Flex Tshisekedi Chillombo na M23 umutwe witwaje intwaro uvuga ko uharanira kubaho no kugaruza uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu cya DRCongo.

Kugirango ubashe kumva ubwoko bw’iyi intambara ilimo kubera mu burasirazuba bwa DRC bigusaba ko usubira inyuma mu mateka ukitegereza neza amateka yose yo mukarere kibiyaga bigari kugirango ubashe kumenya icyerekezo cyizi intambara aho ziva naho zerekeza.

Amateka yo mukarere kibiyaga bigari atwereka ko mu w’1978 habaye intambara hagati ya Uganda na Tanzania igihugu cya Uganda cyari kiyobowe na Idi Amin Dada washakaga kwigarurira intara yose ya Kagera iherereye ku gihugu cya Tanzania.

Uhereye October 1978June 1979 intambara yamaze amezi (8) gusa Idi Amin Dada yaramaze gukurwa ku butegetsi. Icyo gihe Milton Obotte wari kumwe na Yoweri Kaguta Museveni bafashe ubutegetsi. Nyuma yamatora yabaye mu w’ 1980 December Museveni yanze ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu afata intwaro ajya mu ishyamba ari kumwe na Gen.Gisa Fred Rwigema.

Nyuma y’imyaka (5) gusa Kaguta Yoweri Museveni muri 1986 mukwezi kwa kabili yafashe ubutegetsi aba umukuru w’igihugu cya Uganda kugeza magingo aya akaba agishaka kuzagwa ku butegetsi. Ngirango ahari niba n’umuzimu wategekaga yari kuzakomeza gutegeka abanyaUganda.

Amaze gufata ubutegetsi mu myaka (4) nibwo abanyarwanda bari mu ingabo za Uganda bayobowe na Gen.Gisa Fred Rwigema wicishijwe ku kagambane ka Museveni afatanije na Kagame Paul bakomeje intambara mu gihe cy’imyaka (4) bafata ubutegetsi bw’uRwanda.

Uhereye mu w’1994 intambara y’uRwanda irangiye Leta y’abahutu yaririho ihungira muri DRC icyo gihe yitwaga ZAIRE yari iyobowe na Mobutu Sseseko Wazabanga

Mu mwaka w’1996 nibwo ingabo z’uRwanda zateye ZAIRE zavugaga ko zikurikiyeyo Interahamwe maze zikura ku butegetsi Mobuttu wari ucumbikiye interahamwe hamwe n’ingabo za XFARE Mobuttu yasimbuwe na perezida Laurent Desire Kabila waje gusimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila Kabange ya yobowe imyaka 18 uhereye 2001 mukwezi kwa kabili.

Hanyuma hagiye havuka imitwe irwanya ubutegetsi muri Zaire yahinduwe izina na Laurent Desire Kabila akayita DRCongo. Iyo mitwe ntabwo yongeye gufata ubutegetsi ahubwo hagiye humvikana ko bakwiye kumvikana na Leta ikinjira muri Leta bagasaranganya ubutegetsi. Icyo gihe cyose babaga balimo gusahura umutungo wa DRCongo.

Joseph Kabila yagiye kuva ku butegetsi amaze gusinyana amasezerano na Leta y’abega ko igihugu cy’uRwanda cyasubizwa ubutaka cyahoranye cyambuwe na abakoloni bw’Ababiligi. Joseph Kabila wavuyeho iyo gahunda itari yatungana yasimbuwe na Flex Tshisekedi wameye ko najya ku butegetsi azakomereza aho Joseph Kabila yari agejeje akanubahiriza amasezerano yasinyanye n’uRwanda.

Byarangiye atabishyize mu bikorwa. Nibwo intambara ya M23 yatangiraga isa naho iburijwemo, iza kongera izazamuka itera DRCongo kugeza yigaruriye ibice byose yafashe uyumunsi.

Amakuru dufite afite za gihamya avuga ko Kaguta Yoweri Museveni yahawe gucamo ibice Sudan yose byibuze ikavamo ibice (3) aho uyumunsi dufite South Sudan, hakaba Sudani Khartoum hakaba na Sudan yavutse ejo bundi yitandukanije n’ubutegetsi bwa Khartoum iyobowe n’umutwe wa RSF ubu agace bategeka kabaye igihugu.

Amakuru akomeza avuga ko ngo ubutegetsi bw’abega bwo bwahawe gucamo ibice igihugu cya DRCongo bashingiye ku mipaka yaciwe n’Ababiligi aho bafashe uRwanda bakarugegena bakarusigira imisozi gusa rutabasha no kwinyagambura.

Amakuru dufite afite za gihamya avuga ko, Flex Tshisekedi afite amahitamo (2) kwemera gutanga ubutaka bw’uRwanda bwahawe igihugu cya DRCongo hakiboneka amahoro, cyangwa se ko yakurwa ku butegetsi M23 igafata ubutegetsi bwa KINSHASA ku buryo uRwanda ruzahita rusubizwa ubutakwa bwarwo. Ari nayo mpamvu bashaka gusubizaho Josepf Kabila wari yaragiranye amasezerano n’uRwanda akaba aliyompamvu muri iki cyumweru bamukatiye urwo gupfa bivugwa ko ikatirwa rye Ababiligi ari bo babirinyuma kugirango barebe ko babulizamo uwo mugambi wo gufata ubutegetsi bwa KINSHASA.

Kugirango ubashe kubyumva neza cyane, ngirango murabona ko M23 irimo gukora za recruitment za basirikare mukwezi gushize abakomando ibihumbi (7000) basoje imyitozo ubu bajyanywe kurugamba guhangana na Leta ya DRCongo. Kuba inyeshyamba zibasha gukora recruitment nkuko Leta ibigenza kandi zikabitangaza kumugaragaro bikajya mu itangaza makuru mpuzamahanga ndetse na CNN igatumizwa ikaza kureba no kuba gihamya bikwereka yuko ari gahunda yateguwe neza naho amasezerano ya Qatar ni baringa barimo kurindagiza amahanga kandi kuba hari amasezerano nta bwo asobanura yuko intambara ihagarara cyeretse iyo Kumpande zombi bubahirije ibikubiye muri ayo masezerano. Kugeza ahangaha ngirango ushobora kumva noneho icyo intambara ya DRCongo isobanuye.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar