Intumva zirira kumiziro
Ijambo bita (disobedience) cyangwa kutumvira rituruka kuki hagati y’Imana na abantu? Iyo hariho inyungu Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ahuriyeho na abantu akabategeka gukora igikorwa runaka kijyanye no gufata za nyungu reka wenda tuvuge amashillingi asabwa gutanga k’umuntu runaka uwo Imana iba ishaka gutangaho umugisha, maze umuntu agasanga umuntungo we yahawe n’Imana adakwiye kuwufata ngo awutange nk’uko yabitegetswe agahitamo kuryumaho aho niho haza ijambo (disobedience) kutumvira ritangira gukora muri uwo mwanya.
Iri jambo disobedience rishobora no gukora mu gihe bagutumye mu butumwa runaka wowe ukaba udashaka kujyayo bitewe n’impamvu zawe bwite.
Abantu benshi bavuga Imana mu kanwa, ariko iyo bigeze aho bategekwa gukora ibyo imitima yabo idashaka cyangwa itateganyaga, niho bagaragara yuko burya ibyo bivugishaga ko bubaha Imana byari amagambo. Niyompamvu Abraham Imana yamugize sekuruza wa mahanga kuko yakoze ibyo abantu benshi badashobora gukora.
Si buri wese ushobora kwizera Imana cyangwa ngo ayikorere, ariko igihe cy’i gerageza iyo kigeze niho umenya umuntu uwari we. Bishobora kugorana cyane kugirango umuntu abe yakugirira neza adateganya inyungu, uwo uramutse umubonye ntuzashidikanye kumwita umukiranutsi naho yaba atajya murusengero n’ubwo zaciriweho iteka.
Ariko cyera mu myaka (40) ishize bahozeho bitwaga (IMFURA) aho wageraga bwije ugasaba indaro batanakuzi bakagucumbikira bwacya ugakomeza urugendo rwawe ukazagenda utangwa ubuhamya ugeze iwanyu. Ariko muri iki gihe abantu bagezwa na twinshi utamenya aho bigira intama kandi imbere ari amasega aryana.
Sinzi abantu uwa babwiye yuko ibyago byashizeho mw’isi, ubundi abantu bagira neza bitewe ni byago bagenda banyuramo. Mpemuke ndamuke yahozeho na cyera na kare, ariko ubu ho byabaye ibindi. Ntekereza ko ari ibihe by’ubutabera bwari bwegereje ngo butangire gukora umulimo wabwo bityo abantu bari bihishe mu bugwa neza kandi ari abagizi ba nabi bakaba barashyizwe ahabona n’ibihe byasohoje umulimo wabyo.

Umwana w’u muhutu Rucamihigo Mark yaranyibwiriye ati, ntuturenganye ko tuguhemukiye nta bwo ari twe twenyine kandi nta n’umuntu mwiza uzabona utazaguhemukira. Ibyo byari bitandukanye na magambo yavuze mbere mucumbikira aho yagize ati data yashatse kugira umuhemu ariko narabyanze aho guhemuka nzemera nipfire. Aha ngaha urabona yuko umuntu ashobora kuvuga ibitamulimo kugirango abashe kugera ku indonke ze yishakira arebe yuko yarenza umunsi ukihirika.
Ariko n’ubwo biri uko, nta bapfira gushira, haracyariho abo kwizerwa n’ubwo babuze abo bizera, cyangwa ababizera kugirango bigaragare yuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo agifite abakiranutsi bamunambyeho. Bene abo nta bwo bazacirwaho iteka kandi ubwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo bugiye kwima ingoma muri gakondo ya bakiranutsi n’ubwa bo bazabubamo mu mahoro asesuye cyane.
egretnewseditor@gmail.com













