Buri munyarwanda aho ari hose akwiye gutekereza kuri ibi bintu ubyanga ubyemera birakureba!!!

Umuvumo udasanzwe ukomeye cyane mu banyarwanda ukomeje kugenda wigaragaza cyane mu mibereho ya banyarwanda. Kuva habaho intambara ikomeye cyane yaje kubyara genocide mu w’i1994, aho abanyarwanda ubwabo basubiranyemo bakicana cyane ka kahava RPF inkotanyi baje gufata ubutegetsi maze ubwicanyi barwanyaga barabwimika buhinduka umuco muri rubanda no hagati y’ingoma.

Iyo ukurikiranye amateka yuko ingoma zagiye zisimburana, ushobora guhishukirwa ibintu byinshi n’ubwo abazungu baba bashyigikiye ubwo butegetsi bukoresha umwuka w’ikinyoma usanga bandika amateka bayagoreka kugirango bashimangire ubutegetsi bishyiriyeho mu nzira zinyuranye na mategeko cyangwa n’ubushake bw’abanyarwanda.

Uyu mugabo nzamwica gute la!

Greggory Kayibanda wasimbuye ubwami bw’uRwanda abifashijwemo na Ababiligi bahiritse ubwami bw’uRwanda mu ntambara ya ll y’isi, yashimishijwe ni uko afashe ubutegetsi maze Abatutsi   n’Abahutu bemeraga ubwami bw’uRwanda bugendera kw’i tegekoshinga bahunga igihugu cyabo bahinduka inzererezi.

Ntibyatinze kuko nyuma y’imyaka irenga (10) ho gatoya nawe yakuwe ku butegetsi.

Ikinani cyananiye abagome na bagambanyi nawe yaragerageje atwara imyaka (21) aho yaje gusimburwa ku ngoma n’umwana w’umwega Umwakagara Paul Kagame.

umwana w’umwega aramanuye kandi nari ikinani cyananiye abagome na bagambanyi

Kayibanda yishwe na Habyarimana Juvenal, Umwakagara Paul Kagame nawe yica Habyarimana Juvenal amumanuye mu ndege amutwikira muri iyo ndege arashya arakongoka!

Uretse Umwami Kigeli V Ndahindurwa na we wishwe n’Umwakagara Paul Kagame amusanze muri America aho umugore wa Kagame Nyiramongi Jeannette Kagame yakoresheje umusore wahoze ari umusirikare warindaga Umwakagara Paul Kagame witwa NTAGANIRA CHRISTIAN Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari se wabo ndetse barabanaga muri America akajya amufasha ariko niwe wahindutse JUDA ISKARIYOTI.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa byubize niwe wagize amahirwe yo gusubizwa muri gakondo kujya gushyingurwa kuko banze kumutabariza nk’Umwami watanze ngo kuko atarafite ubwami.

Genocide yahitanye abatari bacyeya haba muri politike cyangwa mu gisirikare.

Abari kuzaba abayobozi bejo hazaza abo bose Umwakagara Paul Kagame ntiyabarebeye izuba hamwe n’interahamwe z’Abahutu zari zivanze n’intore hamwe z’Abatutsi barimbuye ubugingo bwa benshi.

Abasize bakoze genocide 1994 baraciriwe imanza barafungwa ndetse bamwe barangiza ibihano byabo, ariko kubera wa muvumo ugikomeje kubakurikirana basigaye bitaba Imana bakabura aho bashyingutwa. Ibi byabaye kuri Protaise Zigiranyirazo waguye muri Niger akazanwa mu gihugu cya France banze ko ashyingurwa muri icyo gihugu umuryango we na mushiki we Kanziga Agatha umurambo ubaheze kumutwe kandi nyamara bafite cash zitubutse ndetse banafite na mazu ariko babuze irimbi bashyinguramo umuryango wabo. Ubwo se hari umuvumo uruta uwo!? Aho bucyera uraza kumva ingoma y’abega ivuga ko yemeye kwakira uwo murambo kuko isi yose yanze kwakira uwo murambo ngo ushyingurwe. Ariko igihugu cya Niger ko cyari cyemeye kwakira uwo murambo ukiri muzima babonye umuntu wari muzima apfuye maze banga yuko ahashyingurwa?!

Umuherwe Kabuga Felician wafunguwe n’urukiko rwa Arusha rwasimbuwe na department yarwo ikorera The HAGUE ICC muri Netherlands basabye ibihugu byose bishobora kumwakira biranga umuntu w’umuherwe utari umukene ngo wenda azagora Leta mu bijyanye nimibereho. Ubwo se uwo nta bwo ari umuvumo!? uRwanda bigaragaje nkabashobora gukemura icyo kibazo bemera kumwakira kandi bazamwakira ari uko bahawe akantu ($$$$$) ntugirengo bazapfa kumwakira gutyo gusa.

Ibi bilimo kuba ku Abahutu aho ibihugu byanga kubakira, bishobora no kuzaba ku batutsi bagiye gukurwa ku butegetsi. Uyumunsi bishobora kugaragara nk’aho ari abahutu gusa bilimo kubaho, ariko aho bucyera umuzinga uraza kubyara igihunyira. Abanyarwanda bakwiye gutekereza neza n’ubwo bavuga ngo abakijijwe kandi ngo bafite ho Imana kuba ari we Umwami wabo n’umukara, ariko ibimenyetso bigaragaza ko igihugu na bagituye bose bafite umuvumo.

Dore impamvu:

Abahutu ntabwo bemera abatutsi,

Abatutsi ntabwo bemera abahutu,

Abatutsi ubwabo nta bwo bemerana hagati yabo,

Abahutu nabo hagati yabo nta bwo bemerana kandi basa naho bahuje ibibazo,

Hanyuma umuntu ya kwibaza ngo; aliya madini amaze imyaka (30) yasengeraga ubutegetsi bw’Abatutsi buriho yakoze umulimo ki? Dr. Pastor Antoine Rutayisire yakoziki ko yirirwa azenguruka isi ngo arigisha ijambo ry’Imana kandi atanashobora no kuba yafasha ubutegetsi bw’Abatutsi yashakaga?

Ubundi cyangwa ubusanzwe kuba waba utavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihugu byemera demokarasi nta bwo bibuza umunyagihugu wabo waguye hanze kuba yashyingurwa mu gihugu cye.

Edgar Lungu waguye muri S. Africa yasize yanditse Letter asaba ko atazashyingurwa mu gihugu cye ngo kuko yakuwe ku butegetsi mu matora aho avuga ko ngo yagambaniwe n’umuwamusimbuye kumwanya w’umukuru w’igihugu cye cya ZAMBIA.

Leta yaje gutsinda urubanza Africa y’Epfo itanga umurambo bawujyana kuwushyingura muri Zambia. Ibi bikwereka yuko n’ubwo abantu batavuga rumwe muri politike, ariko byibuze hariho ubumwe bw’igihugu aho kutavuga rumwe badahinduka umushinga w’u rwango ngo bise naho igihugu ari akalima kumuntu ku giti cye nk’uko bimeze mu Rwanda.

Gen. Frank Rusagara yarapfuye ariko abana be batinye kujya gushyingura umubyeyi wabo! Mu Rwanda hari abadayimoni batangaje aho bafunga umuntu, yamara no gupfa bagakomeza gufunga umurambo we! Ese mutekereza ko ibi bintu batazagira ingaruka zikomeye cyane?!

Ngo inkoni ibise mukeba barayivuna kuko iyo uyirengeje urugo, iragaruka ikagubita. Abanyarwanda bari bakwiye gutekereza kabili kuko uyumunsi ni runaka ejo uzisanga ibyabaye kuri we na we bikubayeho. Noneho ikibabaje usanga n’ubwo buhunzi abantu balimo ntacyo bubamaliye mu gihe bakabaye bakoresha uwo mwanya w’ubuhunzi gutekereza neza ibikwiye ni bidakwiye kugirango ejo hazaza habo byibuze hazabe heza. Ejo hawe hazahindurwa na we nta muntu uzahahindura kuba heza utabigizemo uruhare.

Hari igihe abantu batekereza yuko kwica bikemurwa ikibazo, nibyo bishobora gukemura ikibazo ariko bigatera ikindi kibazo utazashobora gukemura kandi noneho gishobora kuzakugiraho ingaruka zibihe byose ngo kiliziya yakuye kirazira aho niho mwarindagiriye. Umuvumo wo kumena amaraso nta bwo ukurwaho na yandi maraso, ahubwo ukurwaho no kwiyunga kwa abantu bakareka gukora ibyangwa na maso y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Abanyarwanda nibakomeza Kwirengagiza ijambo ryitwa kirazira, abanyarwanda bazakomeza kuba mu muvumo waburundu utazagira iherezo aho bazajya bagwa ishyanga bazize kutagira kirazira. Burya ijambo rya mukuru rifitanye isano ni jambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ibintu byo gupfa kwica mukwiye kubyitondera mukwiye kubanza kureba uwo mugiye kwica uwari we kuko nta bwo abantu bose bapfa kwicwa kuko hari uwo wica akaguhenera ubuzima bwawe bwose!!!

 egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar