Ubuhanuzi bwasohoye: u Rwanda rwamaze kwigarurira ikirwa cy’idjwi kigize intara y’epfo ya Bukavu

DR Congo irashinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho ikirwa Idjwi Ubutegetsi bw’intara ya Kivu y’Epfo ya DR Congo, igice kigenzurwa na leta, bwatangaje ko bufite amakuru ko ingabo z’u Rwanda zigera kuri 750 zinjiye mu ijoro ku kirwa Idjwi kandi ko kuri iki kirwa hatangiye kubakwa ikigo cy’igipolisi cy’u Rwanda ahitwa Mugote. Mu itangazo ryasohowe n’ibiro ntaramakuru bya Congo risinyweho n’umuvugizi wa leta y’Intara ya Kivu y’Epfo, Lugunywa Bashizi Didier Kabi, yavuze ko ibi ari “uguhonyora ubusugire bw’imbibi, no kugerageza k’u Rwanda kwiyomekaho agace ka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwihishe inyuma ya AFC/M23 yafashe ako gace”

Iki kirwa ubwacyo ni imwe muri teritwari umunani zigize intara ya Kivu y’Epfo, ari zo; Fizi, Kabare, Kalehe, Mwenga, Shabunda, Uvira, Walungu na Idjwi.

Leta ya Kivu y’epfo nta bimenyetso yagaragaje by’ibyo ishinja u Rwanda, isaba leta ya Kinshasa kubiregera urwego rw’ubugenzuzi rwa “International Conference on the Great Lakes Region – ICGLR, Ubumwe bwa Afurika, no kumenyesha abahuza ba Washington na Doha muri Qatar.

Uruhande rw’ubutegetsi bw’u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri ibi birego bishya bya Congo, ubu butegetsi buhakana gufasha umutwe wa M23 bukavuga ko bwafashe gusa ingamba zo kurinda imbibi z’u Rwanda.

Abategetsi b’u Rwanda kandi bagiye bahakana ibirego bisa n’ibi byo gushaka kwigarurira ubutaka bwa DR Congo byagiye bivugwa mbere.

Ikirwa cy’Ijwi gituwe n’abaturage basaga 500,000, gifite uburebure bwa kilometero 70 n’ubuso bwa kilometero kare (km²) 340. Kiri ku ntera ya kilometero hagati ya 10 na 15 uvuye ku mwaro w’u Rwanda mu kiyaga cya Kivu.

Umutwe wa M23 wafashe iki kirwa muri Werurwe (3) uyu mwaka nta mirwano ibaye nyuma y’uko inkambi y’abasirikare ba FARDC yari ihari bayitaye bagahunga mbere y’uko abarwanyi ba M23 bahagera.

Iki kirwa cyabaye ubuhungiro bw’abahunganga imirwano yacaga ibintu muri teritwari ya Kalehe hagati ya M23 na FARDC, na mbere y’ifatwa ry’umujyi wa Bukavu.

Idjwi ni cyo kirwa kinini muri DR Congo, muri Afurika ni icya kabiri kinini mu birwa biri mu biyaga, nyuma ya Ukerewe cyo muri Tanzania kiri mu kiyaga Victoria.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar