Isi irakomerewe kandi biraza kurushaho cyane kurusha uko babyibwira
Nyuma y’icyorezo cya covid19 kimaze imyaka (3) kirangiye nabyo bitari neza cyane, ibihugu byinshi byisanze mu bukene bw’indega kamere bukabije. Byatumye ibihugu bikomeye kw’isi bitangira gushakishiliza ubutunzi bwo gusiba icyo cyuho (loophole) cy’ubukene bwatewe ni cyo cyorezo cyatangiye (2019 to 2022).
Igihugu cya China na Hong Kong byihutiye kujya gusahura umutungo kamere wa amabuye ya gaciro muri DRCongo bamwe bakorana na Leta abandi bakorana ni mitwe yinyeshyamba zirwanya Leta ya Kinshasa.
Nk’uko bisanzwe Umwakagara Paul Kagame yihutiye kujya gusahura DRCongo kugirango abashe gutegura itekinika rya matora na budget ya Leta kuko mu isanduku ya Leta (the government coffin) nta cyari gisigayemo.
Uko intambara yagiye ifata umurego ukomeye cyane, ni nako amahanga cyane ibihugu by ’Iburayi (New European Union) binyuze muri Emmanuel Macron w’Ubufaransa yatangiye gusangira kuri uwo mutungo wa DRCongo binyuze mu Rwanda.
Therese Kaikwamba ministiri y’ububanyi na mahanga wa DRCongo nibwo yize neza cyane uburyo Umwakagara Paul Kagame yi ya mamaza kumugabane w’Uburayi ako akoresha amakipe yaho alimo (BAYERN MUNICH, na Arsenal) mu cyitwa VISIT Rwanda.
Nibwo na we yatangiye kwiga imikorere y’Umwakagara Paul Kagame atangira gukorana nayo makipe y’Uburayi muri gahunda (campaign) yo kwamagana ayo makipe ahabwa (ads) bivugwa ko ituruka mu mabuye gaciro asahurwa muri DRCongo izuba riva kumanywa yihangu.
Ndetse ni ikipe ya Arsenal nayo yavuze yuko amasezerano (contract) bagiranye na Leta y’abega azarangira uyu mwaka nta bwo bazongera kugirana andi masezerano (renewal contract).
Aho ngaho Theresa Kaikwamba ya kubise ingoma y’abega icy ’umutwe aba arabavangiye.
Mu gihe bamaze kubona yuko amayeri yabo ya yatahuye kandi ko kuruhando mpuzamahanga yamaze ku bavangira cyane, nibwo batangiye gukaza umurego w’intambara ya (M23) cyane kugirango byibuze za nyungu baboneraga mu kwamamaza zamaze guhagarikwa byibuze bazibonere mu intambara n’ubundi basanzwe baboneramo ariko noneho barushaho kwagura ibikorwa byo gufata ibindi bice byinshi cyane bigwiriyemo umutungo kamere wa mabuye ya gaciro.
Isi iracyennye ariko bitari cyane, ariko kandi abenshi nta n’umwe wifuza yuko intambara ya DRCongo yarangira mu gihe babone uko bajyayo bagasahura batiriwe batanga imisoro ya Leta ya Kinshasa cyane yuko muri iki gihe ibihugu byinshi bifite imyenda irenze urugero aho usanga buri gihugu gifite amadeni cyangwa imyenda irenze ibyo binjiza.
Urugero USA bafite umwenda ungana na ($ 36 TN) mu gihe mu bubiko bari bafitemo ($26.4 TN) urumva yuko bageraniwe ku buryo bukomeye cyane!
Uganda bafite umwenda ugera kuri 88 %, uRwanda bafite umwenda ugera kuri 77 %, Kenya dufite umwenda ugera kuri 69 %, urumva yuko igihugu cyose cyabona uko bajya gusahura umutungo kamere wa DRCongo inzira yose byanyuramo nta wabura kubikora.
Hari hamaze iminsi haririmbwa indirimbo yo gusinya amazereno ya hagati ya Leta y’abega na DRCongo, ndetse n’inteko shingamategeko ya Kigali yasinye kuri ayo masezerano.Ariko se ko hatangiye kuvugwa icyitwa Republic of KIVU mu gihe twari dutegereje isinywa ryamasezerano ya Qatar? Iby’isi ni gatebegatoki kandi ni uko bigenda nyine.
Gusa wenda birumvikana cyane yuko hagomba gukorwa ibifitanye isano ni manza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
egretnewseditor@gmail.com













