Diane SHIMA Rwigara mu bagiye gusimbura Umwakagara kumwanya wa perezida kuba kadahumeka!Ese aho azemera?
Amakuru aturuka I Kigali aravuga ko habaye inama kuri iki cyumweru ya RPF, aho balimo kwihutisha gahunda yo guhindura ibintu ku buryo bwihuse, icyari kumurongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko ubukungu bwifashe nabi cyane, ngo kuko kuba harashyizweho itegeko ryo kwishyuza umusoro kuri services za banki ngo ni kibazo abaturage bakomeje kwitotombera cyane ndetse na banyamahanga bakorera mu Rwanda.
Ikindi balimo kwigaho mu Rwego rwo kuzahura ubukungu ngo hatanzwe igitekerezo bikekwa ko yaba ari Umwakagara PK yuko ngo bahamagara umuryango wa Rwigara Assinapol kuba bagaruka mu gihugu bagasubizwa inganda zabo, hanyuma ariko kandi SHIMA DIANE RWIGARA agasubira mu ishyaka rya RPF maze akaba ari we usimbura Umwakagara PK kumwanya w’umukuru w’igihugu mu rwego rwo gushaka kwikundisha kumahanga ndetse no gushaka uko bakwisanisha na Donald Trump uyoboye Leta zunz’Ubumwe z’America ngo barebe yuko yabadohorera kuko Ubuhanuzi bwavuze yuko azabafatira ibyemezo bidashimishije.
Amakuru akomeza avuga ko, inama yarangiye badafashe umwanzuro, kubyigwaga byose haba umusoro kuri services za bank cyangwa ku kibazo cyo gusimbura Umwakagara kuko bibajije ikibazo bataboneye igisubizo niba aramutse basabye kwa Rwigara kugaruka mu gihugu bakabaha imitungo yabo hanyuma bakanga itekinika ryabo ryo kubaha umwanya w’umukuru w’igihugu kugirango barebe ko bakongera gusabana n’Uburayi (European Union) bakoresheje SHIMA DIANE RWIGARA.
Gusa bamwe mu bari aho muri iyo nama bari mu nama nshingamateka basabwe ko bakwiye kwiga kurwandiko bandikiwe basabwa kwemeza itegeko rishyiraho urwego rw’ikirenga rugiye guhabwa uwari umukuru w’igihugu Umwakagara Paul Kagame ku buryo bwihuse cyane.
Ubuhanuzi buvuga yuko hazaba inzara mu gihugu ku buryo Umwakagara azihisha abaturage, ndetse n’ingabo za RDF zikazicwa n’inzara ku buryo bazajya bajya kwiba mu baturage.Biranavugwa ko ubujura bwo gusahura amaduka mu mujyi wa Kigali bulimo kurushaho kwiyongera, ni mu gihe nibiribwa byo kugaburira abafungwa na byo bilimo kugenda bicyendera ngo basigaye barya rimwe mu minsi (2) ku buryo hariho gahunda yo gufungura bamwe cyane abarengwa ibyaha byoroheje ndetse halimo ni bya politike ariko ngo bazareba abagiye bemera gusaba imbabazi dore ko bababwiye ko abenshi bakwiye kwandika inzandiko basaba imbabazi umukuru w’igihugu kugirango azabone aho ahera abafungura kuko ubukungu bwifashe nabi cyane.
Bagerageje kuzamura imisoro ku nzoga biba iby’ubusa,bazamura imisoro kubicuruzwa ndetse utubari naza restaurant nabyo byabaye ubusa bisa nigitonyanga mu nyanja.
Za magigiri hanze nta bwo zikibona cash zo gukoresha mu kazi kabo ko kwica abantu wagirango muri iyiminsi barakijijwe naho batewe n’ubukene nk’uko Ubuhanuzi bwabivuze.
egretnewseditor@gmail.com













