Ubutunzi bwa abakiranutsi busubizwa mu bubiko bwabo

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire abo muri gakondo ya bakiranutsi uti, uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, dore na bahagurukirije Umuhanuzi wo mu bwoko bwanyu kugirango mutazavuga ngo, na bahaye Umuhanuzi ubanga urunuka.

Nyamara uwo nta cyo mu mushinja kuko atigeze abakiranirwaho kuko yakunze gukiranuka yanga gukiranirwa urunuka nyamara yabaga muri mwe. N’ubwo yabigishije ibyo gukiranuka mu kanga ku mwumva ngo nta mateka afite yatuma mu mwizera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, nyamara na mwe ntayo mwari mufite kandi nayo mufite ni ayo gukiranirwa kuko adashimishije na gato uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire ingoma y’abega uti, ni uko rero muhame hamwe muhangane n’Uwiteka kuko Umwami wanyu na muhitishijemo ibintu (3); intambara, inkota, ibyago, maze ahitamo intambara, ubwo rero Umwami wanyu yihitiyemo intambara yagize neza ajya kuyihitamo yari yi yizeye cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, mbese umuntu yabyara adatwite? Uko niko Uwiteka abaza! Ariko mwebwe mwasamye inda murangije murayibyara, none mugiye kurera umwana.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwabonye inda itarabahitanye mu girango bizabahesha amahirwe yo kurera uwo mwana? Uko niko Uwiteka abaza!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, kuko muvuga ko muri abanya maboko ngaho nimuhagarare kigabo maze duhangane uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, narabinginze mu ndebera kurutugu ndetse Umwami wanyu yavuze yuko ngo, icyo nza mu banza azansubiza, reka noneho mubaze ikibazo maze ansubize.

Mbese umwuka ahumeka yasobanura inkomoko yawo? Ngaho nimba uri umugabo nansubize icyo kibazo nanjye menye yuko ari umugabo! Ese wabasha kumenya iminsi usigaje ku isi? Uko niko Uwiteka abaza! Niyihe nkomoka cyangwa isooko ya banzi bawe? Ngaho nimba uri umugabo subiza ibyo bibazo bicyeya nkubajije uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mu murwa mukuru w’Isalem, mbona umugabo muto ukora muri Leta y’Umwakagara Paul Kagame, yarafite nk ’ibiro (60kg) by ’uburemere, ariko mu mufuka we hari ibiro (1000kg) by’ubutunzi yakuye mu uburiganya bw’abaturage. Akaba yarafite amazu arenga (7) mu murwa wa Kigali nuko ndamubaza nti, wa mugabo we, ubu butunzi bwose wa bukuye hehe? Nawe ngo akora ubucuruzi kandi buri mwaka agomba kugura inzu cyangwa akubaka inzu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore bigwijeho ubutunzi buturutse mu uburiganya kandi bakagerekaho no kwambura abaturage utwabo bishakiye, none igihe cyabo cyo ku bisiga kirageze aho bagiye kongera kubuyera kuko bakoze ibyangwa na maso y’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uko bagenje nina ko nanjye ngiye kubagenza kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana uca imanza zitabera uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore ubutunzi bwabo n’imbaraga zabo, amaboko yabo, kwishyira hejuru kwabo, agasuzuguro kabo, ubwenge bwabo, uburiganya bwabo, ubugegera bwabo, ubutiriganya bwabo byose Uwiteka abishyizeho ishyerezo uko niko Uwiteka ategetse.

Dec 27, 2015 njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cyo mu butayu bugufiya nsangayo ubutunzi bwose bwa abakiranutsi bwari bwaratwawe ni nkozi z’ibibi babuhishayo kugirango bajye babukoresha kandi ba nyirabwo bazajye baba mu butayu mu gihe bo barimo gukoresha ubutunzi bwabo kuko babuhawe na Satani uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ngaho hanura uvuge uti, mwa butunzi mwe mwahoze mu biganza bya abakiranutsi, ndabategetse ngo ni muve mu gihugu cy’ubutayu musubire mububiko mwahozemo bwa bakiranutsi kugirango abakiranutsi bakurwe mubutayu nti muzongere kugaruka mubutayu ukundi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Malaika ushinzwe kurekura ubutunzi bwa bakiranutsi araza arambwira ati, banyiri butunzi babaye abanebwe bo gusenga, kuko bidashoboka ko na bashyira ubutunzi bwabo batasenze! Kuko buri gihe ndabahishurira ngo babashe gusenga, ariko nta bwo bajya babyitaho babitewe ni uko bahora bizera amagambo ya bana b’abantu aho kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana ariko bakananirwa kuri Linda uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwo umaze kuvugana na Malaika tegeko ubwo butunzi bwongere busubire kuri ba nyirabwo. Mbona Malaika arambuye ikiganza cye ategetse ko busubira mu bubiko bwa bakiranutsi kubera ko Umuhanuzi yatanze itegeko ry’uko ubutunzi busubira mu bubiko bwahozemo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nuko mbona buvuye mumfuruka y’ubutayu aho bwari buhishe busubira mu bubiko bw’abakiranutsi babaye intwari ba bashije gusenga no kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

egretnewseditor2@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar