Yewe intumva irira kumiziro
Nov 28, 2022 Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona ibinyabiziga byinshi cyane bitonze umurongo bizamuka umusozi w’ubutastweho amashuli yo kwigisha ubwoko bw’Abatutsi kwubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Igitangaje cyane, ni uko abo bantu bose bari batwaye ibyo binyabiziga cyangwa imodoka, wabonaga basiganwa no gutanguranwa kuzamuka uwo musozi witiriwe ubwoko bw’Abatutsi.Ikindi gitangaje cyane, wabonaga babyishimiye cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ntagazwa na none no kubona umuryango wa Rwigara Assinapol nawo ujya gutonda umurongo wo kuzamuka umusozi witiriwe ubwoko bw’Abatutsi,bamaze kugera kumurongo warukiri kure yo kwinjira mu kibaya cy’ubutayu bugufiya,ariko bakiri mu muhana.Bari mu kinyabiziga cyangwa imodoka yibara ry’umweru.Mbacira amarenga ko badakwiye kujya muri (Queues of cars heading on mountain of Tutsi) ako kanya bahise bakata ikoni ngo basubire inyuma,mu gihe batari barangiza ikoni haza umuyaga wa serwakira urabagurukana uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.














