Ese inda Paul Kagame atwite azayibyara cyangwa izamuhitana?
Dec 15, 2015 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu ubwire abo ku ngoma y’abega uti, uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, ntakabuza nzabatatanya mbakoze isoni kuko mwanze gukiranuka mukagendera munsi y’ubutegetsi bw’Abatutsi, kandi muvuga ko ari jye mukorera nyamara mwirirwa musigiza ishyaka rya RPF, nk’aho ariyo yabashyizemo umwuka mu mazuru muhumeka cyangwa ariyo irinda ubugingo bwanyu. Nuko rero uhereye none mu menye yuko ntazumva gusenga kwanyu gusenga muzasenga ariko ayo masengesho nta bwo azarenga amazuru yanyu uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore utwite inda nini iri hafi kuvuka, maze mpura nawe, mbona adafite aho yaruhukira, nyamara inda yarimaze ameze nka (6); asigaje amezi (3) ngo yibaruke umwana. Nuko ndabwirwa ngo, umwana kuvuka aravuka, ariko ntafite aho avukira kuko igihe cyibise gisa ni cyegereje. Nyamara nta bwo barategura imyenda y’umwana ugiye kuvuka, kandi dore icyo gihe imvura izanagwa ndetse hazaba hari imvura ubwo se ko batagura imyenda yimbeho bazafatiramo umwana barumva uwo mwana atazicwa ni mbeho? Uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abaza!!!
Njyanwa mu iyerekwa mbona abakuru bingabo za RDF bitegura guhungira muri Uganda, mbona bagiye mu murwa mukuru wa Kampala baguze amazu bayashyiramo abagore babo na bana babo ndetse urugo barusigaho za Iskoti ngo zibe arizo zisigara kurugo. Nuko mbona bo bagarutse ku kiraka muri gakondo ya bakiranutsi (homeland) uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ikindi gice cya ll kigizwe na za magigiri (Rwandan Spies) z’Umwakagara icyo gice na cyo gifashe inzira cyerekeza muri Uganda aho bagiye kugura amazu abandi barayakodesha na bo bahishayo imiryango yabo bagaruka mukiraka muri gakondo yabakiranutsi (Homeland).
Njyanwa mu iyerekwa mbona ikindi gice cya lll nacyo kigizwe na zamagigiri (Rwandan Spies) nacyo cyerekeza muri Uganda ariko cyo nti cyagiye Kampala ahubwo bagiye hafi hariya za Mbarara, maze bahashaka amazu aciriritse ubona adasobanutse nabo bashyira imiryango yabo ahongaho ba maze kuyihahisha bagaruka mukiraka cya RDF uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore uko bigiye kugenda ni kuriya ubonye kuko abasirikare bakuru ba RDF batangiye gukuramo akarenge kuko bamaze kugira ubwoba budasanzwe kuko bamaze kubona ishyerezo ry’umwakagara kubera yuko ibye byamurangiranye kuko abazamukura ku ngoma bamaze kwitegura kumukura ku butegetsi kandi dore nta mahanga azamutabara kuko abakamutabaye nabo bazaba bari mushiraniro birwanaho aho niho Uwiteka yavuze yuko azabategera mu buriganya bwabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa iyerekwa mbona urubyiruko rwa Evangelica Restoration Church ko bamaze kwangirika kandi ko badahabwa inyigisho ziyoboka mana zihagije kuko abakabahaye inyigisho bahindutse abagaragu binda, kuko icyari umurimo w’Imana cyahindutse politike ya madini, uturere na moko. Ibyo byatumye banyura ibumoso aho kunyura iburyo kuko bananiwe kugendera imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo niyompamvu urusengero rwabo rwahindutse indiri ya badayimoni.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abatutsi biyita abanyamurenge basengera muri urwo rusengero bataye umurage bahawe na babyeyi babo wo gukorera Uwiteka Imana Nyiringabo, ahubwo ibyakabaye umurimo byahindutse akazi n’ubucuruzi bakora mu izina ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, izo za magigiri uzisengere ntiwite kubyo zikora n’ubwo zikugenza, ariko zinafite ni bibazo nyamara nirya jambo wahawe rivuga ngo, uyu munsi umwanzi wawe murasangirira kumeza imwe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Dec 16, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, itegereze imbere yawe maze urebe ibyo ngiye ku kwereka. Nuko ndambura amaso yanjye nditegereza mbona umugore utwite warufite inda mbona ko agiye kubise kuyibyara.
ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu umwakagara atwite inda kandi ibaye nyarwege dore igihe cyo kuyibyara kirasohoye ngo ayibyere. Nuko mbaza uwanyerekaga nti, mbese iriya nda izamuhitana cyangwa azayibyara?
Nuko nawe aransubiza ati, kuyibyara azabyara, ariko umwana nta bwo azamwonsa kuko atazabona amashereka yo kumwonsa kandi akaba atanafite abamutegurira igikoma cy’ababyeyi ibyo bikazatera wa mwana yabyaye guhita akurwa ku isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, nyamara se ntiyagiriwe inama ngo arye imboga nsa kugirango abashe kuzabona amashereka ariko akabigaya? Uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore yanze no kujya kwa muganga ngo bamubyaze, ahubwo we yavuze ko azabyazwa na baganga ba gihanga cyangwa ba gakondo, none dore inda ya kabiri yanze kumuvamo kandi dore yatangiye kuborera munda kuko isigaje iminsi (2) ikamukura ku isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
egretnewseditor@gmail.com













