Kenya-Nairobi imyigaragambyo yafashe indi intera
Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Nairobi ni uko imyigaragambyo ikomeje uhereye uyumunsi ku wa (2) police ya Kenya ikaba yishe undi muntu yiyongereye ku umwalimu wishwe taliki (7) z’uku kwezi Albert Ojwang wakuwe Homabay akicirwa Nairobi muri gereza (custody of police) central Nairobi.
Abigaragambya barasaba yuko deputy inspector police of Kenya yagura akava kumwanya wa police, ni mu gihe deputy Langat Eliud yatangaje ko abaye yeguye byagateganyo.
Urubyiruko rwa Gen Z bigaragambya barasaba yuko yaba umukuru wa police Kanja Douglas na we yagura.
Kuri uyu wa (2) byarushijeho kwiyongera aho bivugwa yuko umukuru wa Nairobi (Governor) Jackson Sakaja yaba yishyuye urubyiruko rundi (goons) kurwanya bagenzi babo, aho urwo rubyiruko rwali rufite impiri zo gukubita bagenzi babo ba Gen Z, batwitse za motor (bike) ngo byitwirirwe urubyiruko rwa Gen Z, police yabanje Kwirengagiza iha akanya abo ba (goons) ngo bahangane na bagenzi babo, ariko Genz baza kubarusha imbaraga bisaba yuko police iza gufasha abo ba (goons) kugirango barwanye Abigaragambya.
Ikibazo cyo kuba basabaga ubutabera bwa mugenzi wabo Albert Ojwang cyafashe indi intera kuko muri iyo myigaragambyo haguyemo undi mugenzi wabo wacuruzaga za mask yarafashe mu ntoki ubwo police yamurasaga.
egretnewseditor@gmail.com













