Kurwanya Umuhanuzi, bisobanura kurwanya Uwiteka Imana Nyiringabo wamuhaye umulimo

Dec 14, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore amagambo abaye menshi cyane ya bakurwanya bashaka ku kurimbura ubugingo bwawe kubera isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yagusezeranije, hari abashaka yuko wacibwa igihanga mbere yuko isezerano risohoza umulimo waryo kugirango utaryinjiramo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ikindi cyababaje ngo ni uko Uwiteka Imana Nyiringabo yagukunze akakurutisha bagenzi bawe akaba yaraguhaye isezerano rikomeye kuruta ayandi masezerano yose ashoboka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burira ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo bwatataniye mu gihugu cy’Ibabuloni yuko hamaze gufatwa umwanzuro ukomeye cyane wo gukwirakwiza amarozi hirya no hino bwo guhumanya ubwoko bw’Uwiteka kugirango birinde uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Inyenyeri yoherejwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo ngo ikureho umwijima woherejwe n’inkozi zibibi zo mu bwoko bw’abarozi bakoreshejwe n’abega ngo bahumanye ubugingo bwawe udakomeza gukora umulimo wa data wo mu ijuru uko niko Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, nta bwo ari Inyenyeri yonyine yoherejwe, ahubwo hoherejwe na Malaika w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo wazanywe no kurwana nizo inkozi zibibi zishaka kurimbura ubugingo bwawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bagushakishije hose hashoboka kuri internet, kuri telephone hose bakubuze uramenye wirinde cyane uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona umugabo washatse abagore benshi cyane, abyara abana hirya no hino, mbona ko abo bana be bose biga amashuli atandukanye, hari abiga amashuli aciriritse, na bandi biga amashuli ahenze, ba bandi biga amashuli acirirtse bahita banga kujya kwiga ku ishuli babaza se wa babyaye impamvu yabashyize mu mashuli aciriritse abandi akabashyira mu mashuli ahenze?

Nuko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ingabo za RPF/RDF -Inkotanyi, abatarahawe amapeti, bagize ukwitotomba mu mitima yabo, kandi dore bagambiriye ko batazarwana urugamba rugeze mu irango rya marembo ya gakondo yabakiranutsi. Nyamara bararuhira ubusa kuko abahawe amapeti yo hejuru bashyizweho umusaraba kuri bo kandi bakaba bashyizwe mu bibazo ku buryo kuzabivamo bizaba ari iyindi ntambara itoroshye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uwiteka yanga urunuka umuntu uhabwa impano (gift) maze nawe yamara kuyihabwa akayitanga. Ibyo ngimbyo ni ikizira k’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abameze gutyo bigaragara yuko ari indashima, kandi ko ari abantu bishyira hejuru nyamara Uwiteka aba yitaye kuri wa muntu waguhaye impano (gift) abikuye ku mutima niyompamvu abameze gutyo batazabura guhanwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona urwobo rulerule kandi runini cyane rwamaze gucukurwa na za magigiri ngo baze kurujugunyamo Umuhanuzi Majeshi Leon nibaramuka bamufashe.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, nta bwo byashoboka yuko umuntu yarwanya imigambi y’Uwiteka Imana Nyiringabo ngo azabishobore, kuko kurwanya Umuhanuzi aba ari ukurwanya Uwiteka Imana Nyiringabo kuko akorera mu Muhanuzi uko niko abivuga.

Dec 15, 2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uyu munsi ntujye ku murwa mukuru w’ishushani mu gihugu cy’Ibabuloni kuko za magigiri zongeye kwibeshya yuko uri mu murwa mukuru zikaba ariho none zagutegeye ngo zirimbure ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwuka w’inzika y’inzigo uragutegereje muri uwo murwa nyamara bidatinze ibyo bakwifuriza nibo bigiye gusohoreraho kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’inzika y’inzigo hamwe n’inkozi zikibi, zose hamwe mbona bajanywe ku musozi wubatseho ishuli ryo kwigisha abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ziliya nkozi zikibi uobonye zijyanywe kuri rya shuli ryubakiwe ubwoko bw’Abatutsi kwigishwa uko bubaha Uwiteka Imana Nyiringabo, dore na abagore benshi cyane (Churches) hamwe na bakobwa benshi cyane bose bazamuwe kuri uwo musozi witiriwe Abatutsi aho bajyanywe kwigishwa uko bazajya bubaha Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar