Abatarahiguye umuhigo bahize 1994, noneho Uwiteka bazamubwiriki ku bigiye kuza!!?

Dec 13, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ngaho rambura amaso yawe urebe kure yawe, maze umbwire icyo uhabonye, kuko ngiye ku kwereka ibigiye kubaho mu isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nuko nditegereza mbona abantu bahize umuhigo muri genocide y’1994 aho abantu bahize imihigo idashoboka, ariko Uwiteka yumva guhiga kwabo yemera kubagirira neza kugirango azarebe yuko nibura muri bo hari uwazabasha gusohoza ibyo yahize.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, witegereze neza kuko hagati muri bo bose uko bahize imihigo bahigira Uwiteka Imana Nyiringabo nta n’umwe wigeze ahigura umuhigo yahize uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona natumiwe (invitation) mu giterane cy’ivugabutumwa na ba pastori, maze baza kunyakirana ubwuzu bwinshi bampa agatuti cyangwa uruhimbi mpagararaho ntangira kubwiriza abantu baranezerwa cyane.

Maze mpamagaye abashaka gusengerwa haza abantu benshi mbese urusengero rwose rurahagarara baza imbere ako kanya mu gihe ntangiye gusenga ibitangaza bitangira gukoreka, maze baba pastori bahita basubiza abantu mu myanya yabo ba babuza gusengerwa kubera ishyari ryahise ribahagurukana maze baravuga ngo abo bakiristu bashobora ku nkurikira nimara kubasengera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ng’uwo umwuka w’ishyari ukorera mu bashumba bayoboye amadini bitwa abafarisayo (phrases) buri gihe ntibajya bifuza yuko Uwiteka yabohora abantu be abinyujije mu bagaragu be, kubera ku bagirira ishyari uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore aba pastori biriwe bakuvuga ngo kuko usenya icya cumi 10% ubu nta yindi nyigisho barimo kwigisha usibye gusenya ubuhanuzi bwawe. Ariko ubabwire uti, usibye gusenya icya cumi no ku gukuraho nza gikuraho burundu uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubusanzwe barabwemera, ariko iyo bageze ku cya cumi uhinduka umwanzi wabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, aba pastori bavuga yuko ngo wavangiwe, nyamara nabo barabizi neza ko icya cumi kitemewe ariko kubera bananiwe kubaho mu kwizera bahisemo gukora uko babishaka nuko babitekereza ariko ubabwire uti, dore urubanza rubari imbere kuko byose uko bikurikirana ariko muzabibazwa uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore bagufitiye ishyari ryinshi cyane ndetse bamwe bahora basaba Uwiteka ko na we yabaha umwuka ukurimo nyamara naho ya wubaha nta bwo bawukoresha kuko baziritswe ni cyubahiro kandi nta bwo bahaze amagara yabo kuko ushaka gukurikira Umwami wa bakiranutsi abanza guhara amagara ye, nyuma akabona kurokora ubugingo bwe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bakunze amagara n’ubugingo byose hamwe bakabifatanya nyamara ntishoboka kuko byanze bikunze uzabura kimwe ugasigarana ikindi, ariko ni wanga ubuzima bwawe uzakiza ubugingo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore bari bazi yuko uzapfa ndetse barakubariraga bakaguha iminsi bazi yuko utazamara umwaka ugereranije n’intambara wanyuzemo nyuma bamaze kubona iby’Uwiteka ya gukoreye batangira kwifuza icyo cyubahiro nyamara bananiwe kugikorera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore inkozi zikibi zongeye kohereza imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bw’ubutindi n’ubukene, nuko mbona mpagarara hejuru yumwobo w’imbeba maze uwo mwobo nda wufunga kugirango za mbeba ntizongere kubona umwanya waho za kongera kunyura uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore za magigiri zigiye ku koherereza amashillingi bamaze guhumanya mu bapfumu kugirango baguteze umwuka wa badayimoni w’ubukene ariko izo mbaraga zabo ni nkeya cyane ugereranije ni mbaraga z’Uwiteka zikurinze nuko rero nibayohereza uzafate kandi uzahite uyakoresha yose uyarangize ntihazagire ayo uzayabika maze izo mbaraga zabo zizagenda nk’umuyaga uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore aba pastori bakomeje gusoma Ubuhanuzi wahawe ushyira ahagaragara uko barushaho ku busoma ni nako barushaho kugira ubwoba bwinshi cyane, aho kwihana, ahubwo batangiye ku kurwanya mu madini yabo bavuga yuko ibihanurwa ari iterabwoba kandi ko Imana bakorera ari urukundo idashobora gutuma ibihanurwa bibaho uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bambarize niba bafite gukiranuka kwa Daniel cyangwa EZEKIEL, cyangwa se niba hari icyo barusha abatashye muri w’1994 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar