Monthly Archives: May 2025

Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azahora inzigo nyuma yuko abanyamadini barwanije ijambo rye

Dec 9, 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abanyamadini (religious) batuye kandi bakorera mu murwa mukuru wa Kigali barwanya ijambo ryanjye ry’Ubuhanuzi. Ubabwire ngo Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kubarwanya kuko mwahisemo kurwanya ijambo rye, kandi azabatsinda kuko abamurwanya bose azabamaraho burundu nta nkuru yabo izasigara kumusozi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Agahera k’Umwakagara yari yiringiye nako kazacibwa burundu maze ingoma kega yibagirane ubutazubukwa ukundi!!!

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ugiye gukora y’iminsi ibiri amasaha (48) uzayarangiza Uwiteka Imana Nyiringabo yamaze guciraho iteka abo bose bagenza ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Niki gituma bakwanga kandi nta cyaha wabakoreye?

Mu isi iyo hadutse umunyabwenge udasanzwe ku bari bitezwe, intambara ziravuka, ariko usanga atari intambara zigaragara, ahubwo abatishimiye kubaho kwawe kugirango barebe yuko bagusimbura mu mwanya wawe cyane ko badashobora kumenyekana cyangwa kumvikana mu gihe cyose waba ukiriho.

Gakondo ya bakiranutsi izavamo umuvumo ari uko ingoma y’abega yavuyeho!!!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu ubabwire uti, muzahora mwiruka impande (4) z’isi yose, ntaho muzashinga ibirenge kuko mwanze kumvira ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, ahubwo mugashimishwa no kugendera mu nzira za Balaaki mwene Bewori wanze kumvira Uwiteka agashaka kuvuma ubwoko bw’Uwiteka igihe bwari mu gihugu cyo mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Bakundukize Jean Pieere wahawe ubutabera kubibazo bye yaciriweho iteka kubera kugigira Umwami Kigeli Ndoli

Mai 21, 2025 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli ucireho iteka «Bakundukize Jean Pierre» wahawe ubutabera kubibazo bye kuko wakomeje kumwihanganira nyamara uko yagiye yohereza amadollar ni nako yagutegaga imitego yo gutabwa muri yombi, wakomeje kumugirira imbabazi, ariko nta ho ataniye na Rosette Uwamariya uba muri «CANADA» uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Translate »
Skip to toolbar