Daily Archives: May 23, 2025
Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azahora inzigo nyuma yuko abanyamadini barwanije ijambo rye
Dec 9, 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abanyamadini (religious) batuye kandi bakorera mu murwa mukuru wa Kigali barwanya ijambo ryanjye ry’Ubuhanuzi. Ubabwire ngo Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kubarwanya kuko mwahisemo kurwanya ijambo rye, kandi azabatsinda kuko abamurwanya bose azabamaraho burundu nta nkuru yabo izasigara kumusozi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.














