Gakondo ya bakiranutsi izavamo umuvumo ari uko ingoma y’abega yavuyeho!!!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu ubabwire uti, muzahora mwiruka impande (4) z’isi yose, ntaho muzashinga ibirenge kuko mwanze kumvira ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, ahubwo mugashimishwa no kugendera mu nzira za Balaaki mwene Bewori wanze kumvira Uwiteka agashaka kuvuma ubwoko bw’Uwiteka igihe bwari mu gihugu cyo mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

None namwe mwabaye nkawe, ndetse mugendera muri izo nzira, niyompamvu Uwiteka abashyizeho umuvumo wo kwangwa na mahanga aho muzajya hose kugirango muzamenye yuko Uwiteka ari we Imana ya bakiranutsi. Dore baso bagendeye mu nzira zo gukiranuka, ariko mwebwe mwari nangiye imitima yanyu, ahubwo ijambo ry’Uwiteka mwarigize igicuruzwa cyunguka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cyo mu butayu bugufiya, haruguru y’ubwo butayu hari inyanja (isi) maze mbona ya Nyanja yuzuye amazi (sea) iyo Nyanja irabyimba cyane amazi yayo azamuka hejuru arengera inkombe zayo imena amazi yuzura muri bwa butayu, maze amafi yose yari mu nyanja yahise nayo azana na wamwuzure.

Nuko mbona Umuhanuzi mukuru yinjira muri wa mwuzure afite incundura agiye gutega amafi (God’s blessings in teams of trouble).

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu maso cyane, ibyise umugisha nta bwo ari wo kuko uwo mugisha uzanye nibibazo kandi inkozi zibibi zo mu bwoko bwa za magigiri z’abagara b’Umwakagara Paul Kagame zabucyereye zilimo guhiga ubugingo bwawe zitwaje uwo mugisha uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, wagize ngo umugisha w’isi wa wushobora? Ntabwo bishoboka ko uhabwa umugisha na badayimoni kuko umugisha ari impano y’Uwiteka Imana wenyine.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, abafarisayoero nibo bari bateguye kiliya gitero cya za magigiri babagiriye inama yo yuko bakwitwaza intonorano bakigira nka baguhesha umugisha kugirango babone uko baguta muri yombi hanyuma bakarimbura ubugingo bwawe uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abafarisayo (phrases) nicyo cyintu bahunga amanywa n’ijoro nta bwo bajya bishimira umuntu wese w’Imana ufite impano z’Imana ko yahabwa umugisha kuko ari abanyeshyari kandi bahita bifuza kwambura ubugingo umuntu wese Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ahayeho impano ze ngo azikoreshe mu isi ya bazima uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi kumusozi wubatseho amashuli yo kwigisha ubwoko bw’Abatutsi kwubaha Uwiteka Imana Nyiringabo, ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kwigisha ubwoko bw’Abatusi ikinyabupfura, no kubamenyesha yuko ari we ijuru n’isi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore nta kabuza abatazahunga muri gakondo ya bakiranutsi bazakorwa nisoni kuko bananiwe kwiringira ijambo ry’Uwiteka Imana kandi Leta y’Umwakagara Paul Kagame ikaba ishonje cyane kurusha abaturage kuko ubutunzi bwose yabwibitseho ateganya yuko umunsi yavuye ku butegetsi abazamusimbura batazagira icyo basanga mu isanduka ya Leta uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ni inyamaswa (animals) zahunze gakondo ya bakiranutsi kuko zamaze kumenya yuko muri gakondo ya bakiranutsi himye ingoma y’Umwami w’umunyamwaga kandi w’umwicanyi kubera iyo impamvu zahunze gakondo ya bakiranutsi zizagaruka ari uko zumvise yuko Umwakagara yakuwe ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, nzika ya nzigo arakurwanya cyane, kandi uko wegeranya umugisha wawe na we niko yegeranye umuvumo kugirango awusimbuze umugisha wawe ukwiye kuba maso cyane uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Dec 6, 2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona imodoka yarimo abantu yo mu bwoko bwa Noah.Yari yuzuyemo abagabo bo mu bwoko bw’Abatutsi baturutse mu gihugu cy’Isamariya.Bagenzwaga no gushaka uko baca igihanga umwana w’umuntu, mu gihe balimo binezeza banywa umutsama bahabwa amakuru yuko babonye umwana w’umuntu bashakaga, bose uko bakabaye binjira muri cya kinyabiziga bihutishwa no kumena amaraso yutariho urubanza maze bageze imbere ya modoka yabo iracuranguka bose barapfa mu cyimbo cy’umwana w’umuntu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abacitse ku icumu bose bahise bigira impunzi, kandi abarwanyaga Ubuhunzi ko butazongera kubaho, nibo ba basubije mu buhungiro, ariko bariyimbire kuko ubuhunzi bavuyemo balimo kubusubizamo abandi, bashobora kuba ari bo bazabuheruka kubusubiramo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubutegetsi bw’abega bwuzuye ruswa, ubwicanyi, ubusambo, urugomo no kugira nabi kose gushoboka. Ibi byose bizarangizwa n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, muri gakondo ya bakiranutsi hari ubutunzi bwinshi cyane nahishiye abakunzi banjye, kandi nzabuhishira ingoma y’abega imaze gukurwaho aho izasimburwa n’ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo buzaba bukorera mu gikari cy’ubwami bw’uRwanda uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ingoma y’abega nikurwaho gakondo ya bakiranutsi izubakwa neza kuko hazabaho imihanda ye hejuru no hasi abantu bazajya banyuramo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar