Abantu bifuza gukorana n’ubwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo bugiye kwima ingoma muri gakondo ya bakiranutsi muhawe ikaze!

Ibiro ntaramakuru byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) biratangaza ko hariho abantu (5) bifuza gukora n’ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Bikomeza bivuga ko, bifuza gushyigikira ubwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo bukorera mu gikari cy’Ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga.

Bamaze gukurikirana no kugenzura ibyahanuwe byose hamwe nimanza zitabera zicibwa n’Umwami Kigeli Ndoli, bifuje ko bashaka uko bahura n’Umwami Kigeli Ndoli kugirango batangire kwitegura uko bazasimbura Umwakagara Paul Kagame ku ngoma.

Ijuru rikomeza ritangaza ko hari abantu balimo gukurikirana ibimenyetso by’abantu birukanywe ku butegetsi bwo kw’isi ya bazima, ku buryo bilimo kugaragara yuko ingoma y’abega bashobora kuba ari bo batahiwe, ijuru rikaba risaba abantu kwitegura kugirango batazatungurwa bakazisama basandaye.

Ijuru rikomeza rivuga ko abega bahagaritse imitima cyane nyuma yo kubona abantu birukanywe n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bikomeje gushyirwa mu bikorwa.

Ijuru rikomeza risaba ko abifuza kuzakora mu bwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo bakwiye gushakisha uko bavugana n’Umwami Kigeli Ndoli kugirango bategure uwo mushinga uko ubwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo bwazima ingoma.

egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar