Imishyikirano hagati y’abega no kwa Rwigara Assinapol

Amakuru agera kuri Egretnews.com aturuka ahantu hizewe, aravuga yuko ngo ingoma y’abega yaba yasabwe kumvikana no kwa Rwigara Assinapol Leta yakunze kubajujubya no kubambura imitungo yabo kubera kubatinya ko bashobora kubasimbura ku butegetsi.

Abahaye amakuru itangaza makuru rya InyangeNews.com basabye ko tutatangaza amazina yabo ngo ashyirwe ahagaragara kumpamvu z’umutekano wabo.Bivugwa ko (America) yaba yaraboneyeho akanya mu guhuza DRCongo n’Urwanda mukuvuga ku kibazo cyo kwa Rwigara Assinapol. Abega bategetswe gusubiza imitungo yabo yose bambuye uwo muryango, ndetse no gusana ibyo bangije.

Bategetswe kandi ko bakwiye kureka uwo muryango ugakorera politike imbere mu gihugu kimwe na bandi bose banyepolitike bakorera mu gihugu kandi bisanzuye.

Amakuru avuga ko ngo abega bahise babyemera nta gushidikanya vuba byihuse, sinzi niba umuryango wa Rwigara Assinapol witeguye kujya mu biganiro byihuse ku buryo ubwo amatora ya 2029 niba bazemererwa kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ikibazo cyakunze kubabera ingorabahizi. Ubwo n’ukubitegamaso tukareba niba hari cyo bizatanga cyangwa niba bizasimburwa n’ubuhanuzi hamwe nimanza zitabera.

egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar