Mukwiye kwilinda za magigiri ziyoberanya kuri youtube
Ibyo abakurikira amakuru kuri za social media cyane abitwa (youtube’s) dore ibyo mukwiye kumenya, uko tugenda dushyira ahabona za magigiri zikorera ingoma mpotozi y’abega ya Kigali, nabo niko biga andi mayeri yo kugenda bahindura za magigiri bakaza izindi nshyashya mu gihe baba bamaze kubona abo bakoreshaga bamenyekanye kandi batagitanga umusaruro.
Mu minsi micye cyane Jean Paul Turayishimye, Jean Paul Ntagara, bitewe ni uko bamaze kunyekana baraza kwamburwa ibiraka bari barahawe byo kurangaza abantu no kubarindagiza.
Magigiri Noble Marara kuva covid19 yatangira kugeza igihe yarangiriye, yaramaze igihe atumvikana mu itangaza makuru, none baramugaruye bibwira yuko ahari twamwibagiwe. Kimwe na Padiri Ndahimana nawe bongeye kumugarura bibwira ko twamwibagiwe.
Bisobanuye ko hagiye kwigaragaza aba (Youtube’s) bashyashya batari basanzwe bazwi, gusa ikibazo bafite, abo bakoresha barabahindura, ariko abo bagigira ntabwo bahinduka ni babandi kandi uko iminsi yicuma niko nabo bagenda barushaho kugira uburambe bw’ibinyoma bikorerwa kuri za nkoranyambaga.
Ikibazo ingoma y’abega bafite, nikibazo cy’amakaru bazajya batanga mu kurindagiza abarwanya ubutegetsi bwabo. Naho bayabona ninde bazayiha wagirirwa ikizere na bantu ku buryo bamukoresha mu nyungu zabo bakazigeraho.
RNC na RAC byaratahuwe, andi mashyaka ya bacika cumu bahisemo gufunga urubuga rwa politike irwanya ingoma y’abega bahisemo gukorera mu ibanga ritagira ibango. Abahuriye mu muryango igicumbi ntushobora gupfa kumenya amakuru yabo kuko bahisemo guceceka bikaba biteje impagarara Umwakagara kuko azi neza ko baticaye. Ariko kugirango azabashe kugera kumakuru yabo biracyamugoye cyane!
Bari bizeye gukoresha Jean Paul turayishimye, ko azajya akoresha abacika cumu, ahubwo byaje guhinduka aba ari we uhinduka igikoresho cy’abashingwa cumu. Amaze kubona ko atakibona amakuru yifuzaga, nibwo yahisemo gufungura iyindi chanel ye yitwa East Africa Dairy-Jean Paul Turayishimye ateganya ko RAC ishobora kurangira bityo agakomeza wenyine.
Kuruhande rw’abatavuga rumwe na Leta ya Kigali, bo bafite inyungu kuba bashobora kubona amakuru ku buryo butabagoye bakamenya ibikorerwa munda y’ingoma, mu gihe za magigiri ayo makuru bahabwa atabyara umusaruro kuko ikinyoma cyabo cyakubitiwe ahareba inzega!
NB: Niba utwaye ubuhanuzi bwanjye koresha amazina yanjye ni photo yanjye, niba atari uko bimeze ndahita mbaha (file number) ntimuzavuge ngo ndabarenganije. Ariko gutwara Ubuhanuzi bwanjye ukajya kubucuruza mu izina rya Nsabagasani ndaza kubafatira ibyemezo.
This ultimatum is for one week from today the announcement published.
egretnewseditor@gmail.com