Gukangata kwanyakabwana gushirira mu kumoka!!!

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko yishimye irekurwa rya Paul Rusesabagina, nyuma yuko mu 2021 yari yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.Mu itangazo, ibiro bya White House bisubiramo amagambo ya Perezida Biden agira ati:Kare kose se wigiraga amaki??Urasebyeeeee!!!!

“Nishimiye irekurwa uyu munsi na Leta y’u Rwanda rya Paul Rusesabagina.

“Umuryango wa Paul ufite amashyushyu yo kongera kumwakira muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] kandi nsangiye ibyishimo na wo ku nkuru nziza y’uyu munsi [ku wa gatanu].

“Nshimiye Leta y’u Rwanda yatumye uku kongera guhura gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe.

“Nanjye nshimiye abo muri Leta y’Amerika bakoranye na Leta y’u Rwanda mu kugera ku musaruro ushimishije w’uyu munsi”.

Rusesabagina yasohotse muri gereza i Kigali ku wa gatanu nijoro aherekejwe n’umukozi wo muri ambasade y’Amerika i Kigali.

Ubu arimo kwitabwaho n’ambasaderi wa Qatar i Kigali.

Kuri Twitter, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar Dr Majed Al-Ansari yatangaje ko kohereza Rusesabagina muri Qatar birimo gukorwaho kandi ko “nyuma azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda Alain Mukuralinda yavuze ko igihugu cya Qatar, nk'”inshuti”, cyagize uruhare mu irekurwa rya Rusesabagina, yongeraho ko Rusesabagina azasaba uruhushya rwo gusohoka mu gihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken na we yavuze ko yishimiye irekurwa rya Rusesabagina.

Ku wa gatanu, minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yatangaje ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias ‘Sankara’ n’abandi 18 bari bafunganywe bahoze muri MRCD-FLN bahawe imbabazi kugira ngo barekurwe.

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera rigaragaza amabaruwa abiri yanditswe mu Kwakira (10) umwaka ushize ya Rusesabagina na ‘Sankara’ asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

Ku wa gatanu, Mukuralinda yabwiye BBC Gahuzamiryango ko Rusesabagina atarekuwe ku bw’igitutu cy’Amerika yari yakomeje gusaba ko arekurwa.

Muri Nzeri (9) 2021 Rusesabagina na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba.

Mukuralinda yavuze ko bahawe imbabazi kuko bazisabye kandi hakabaho ibiganiro n’abifuzaga ko Rusesabagina arekurwa.

Mukuralinda ati: “Igitsure [Igitutu] no kuganira ni ibintu bibiri bitandukanye…Igihe cyose Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa se n’abandi babisabiye baba barahise babibona kandi ntabwo ariko byagenze, bigomba gukorwa mu nzira amategeko yateganyije, ndetse nta n’uwahisha ko habaye ibiganiro igihugu cya Qatar kikabifashamo cyane”.

Rusesabagina yambikwa umudari na Perezida w'Amerika George W Bush

Mu 2005, Rusesabagina yahembwe umudari wo ku rwego rwo hejuru na Perezida w’Amerika George W Bush, ku ruhare rwe mu kurokora abantu barenga 1200 mu gihe cya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera rigaragaza amabaruwa abiri yanditswe mu Ukwakira (10) umwaka ushize ya Rusesabagina na ‘Sankara’ asaba imbabazi Perezida Kagame.

BBC yagerageje kuvugana n’umwunganizi wa Paul Rusesabagina kuri iyi baruwa ye, ntibyashobotse ndetse n’umuryango we nta cyo wasubije ku busabe bwa BBC kuri iyo baruwa.

Mu itangazo, umuryango wa Rusesabagina wabwiye BBC uti: “Twishimiye kumva iyo nkuru yo kurekurwa kwa Paul. Umuryango wizeye kongera guhura nawe vuba”.

Muri Kanama (8) mu 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro n’abategetsi barimo na Perezida Kagame.

Zimwe mu ngingo yaganiriyeho na Perezida Kagame ni Rusesabagina “wafunzwe mu buryo butari bwo” n’u Rwanda, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.

Icyo gihe, leta y’u Rwanda yavuze ko uruzinduko rwa Blinken yari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina mu 2020 byari bikurikije amategeko.

Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Mu 2005, Rusesabagina yahembwe umudari wo ku rwego rwo hejuru cyane mu yitangwa n’Amerika wa ‘Presidential Medal of Freedom’, yambitswe n’uwari Perezida w’Amerika George W Bush, kuri urwo ruhare rwe ruvugwa ko yagize mu kurokora abo bantu.

Skip to toolbar