Rushimusi Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka (3).

Hashize imyaka (3) Kayumba Nyamwasa ashimuse umunyapolitike warushinzwe kumwongeraga ubushobozi Ben Rutabana wari komiseri wa RNC

Muri uko guceceka kose, mu gihe cy’imyaka (3).Kayumba Nyamwasa yibwiraga ko abanyarwanda bibagiwe ubugome bwe akomeje gukorera abanyarwanda batamwemera, ndetse batanemera ubuhenza nguni bwe.

Kayumba Nyamwasa afatanije na shebuja Paul Kagame bagerageje kwica umuryango wa Rwigara Assinapol n’umuryango w’umufasha we Adeline Mukangemanyi.

Abanyarwanda bakwiye kuba maso cyane akawamugani wa LT. Ruyenzi Aloys wasanga Kayumba Nyamwasa akorana na Kigali kuko ibyabateka mutwe nta wa bishobora.

Ni gute umuryango wa Rwigara wafungwa kubera mulamu we uri muri RNC, aho Kayumba Nyamwasa ku barwanira ishyaka, ahubwo akagerekaho gushyigikira umwakagara ashimuta umukada wamuhaga ibihumbi $60000 bya buri kwezi.

Twakwandika amakuru zibyo yakoze, ati na bo mu bacecekeshe kugirango tuzifatire ubutegetsi nta nkomyi.

Amaze kubona ko abanyarwanda bamutahuye ku binyoma bye byambaye ubusa nibwo nyirarume Kaguta Yoweri Museveni yahisemo gusaba gushyikirana na KAGA ngo bumvikane uko Nyamwasa ya subira mu gihugu ni shyaka rya RNC

Ikibazo yahuye na cyo ni uko abanyamuryango ba rnc benshi bari bashyigikiye Kayumba Nyamwasa, bose bari hanze y’igihugu.

Naramuka atashye, azaherekezwe nande!? Ikindi kibazo gikomeye kugeza magingo aya yaba umuryango wa BEN Rutabana nta makuru wongeye gutanga ku bijyanye n’ubuzima bwa Ben Rutabana.

Usibye ubuhanuzi bwerekana ko bashobora kuba baramufunguye mu ibanga. Nyuma yo kumvikana ko bitazashyirwa mu itangaza makuru.

Mu isesengura ryacu dusanga ibyo na byo atariwo muti w’ikibazo. Kuko igihe cyose abanyarwanda batabwirwa ukuli bizaba ikibazo!!!

Ubu se Kayumba Nyamwasa mu by’ukuli n’iki yabwira abanyarwanda nyuma y’ubuhemu bukabije yakoreye uwamuhaga ubushobozi? Niba se yarahemukiye uwarumutunze, bizagenda gute ubwo azahemukira rubanda rugufiya yifuze kubera umukuru w’igihugu!?¿¿

Ubundi se usibye ko abega ari abanyabwoba, ubu naho KAGA ya kwemera demokasi, koko Kayumba Nyamwasa yatsinda amatora?

Cyangwa n’ugutinya ko Ingabire Victoire abafatana igihugu. Birumvikana ko habayeho demokasi isesuye fpr nudushami twayo, n’abamotsi bayo basubizwa ku isuka

Kuba Kayumba Nyamwasa yarashimuse Ben Rutabana, kuba arwanya itangaza makuru ryigenga,kuba yifuza ko akontrola imitwe ya politike itavuga rumwe n’ingoma y’abega, n’ikimenyetso simusiga yuko nta ho atandukaniye na fpr arwanya yifuza gusimbura ku ngoma.

Indi nenge ikomeye, ni ukuba yifuza ko dukolonezwa na Uganda, kandi ishillingi ry’uRwanda riruta ishillingi rya Uganda inshuro (3).

Byibuze wakolonezwa n’uwo muzungu n’ubwo nabyo bidakwiye, gukolonezwa n’umukene, igisambo, umwicanyi, umurozi, n’ibintu biteye ubwoba!?¿¿

Reka twihere amaso turebe uko biri kose nta kitagira iherezo. Kuba report ya FBI yaragaragaje ko ibyo umwakagara avuga ko rnc ari umutwe witerabwoba ari nta shingiro bifite, ntabwo bihesha ishema umutwe wa rnc, nta nubwo biwukuraho igisebo cyo kuba warashimuse Ben Rutabana.

Kayumba Nyamwasa ati, Ben Rutabana ntabwo tuzi aho ari. Condo Gervais ati, hari abambwiyeko ku wa gatanu bamubonye muri Kampala, madame Charlotte ati, M. Diane ntugire ikibazo Ben turamufite nubishaka tuzamuguha muvugane.

Ibi bibazo byose bikwiye gusobanurirwa abanyarwanda bifuza impinduka mu gihugu no mu butegetsi. Nyuma yibi byose hari ikibazo cy’ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga badashaka ko kijya ahagaragara.

Ahangaha twavugako nta mpungenge giteye kuko uwabivuze no ku bikora ntazabura gusohoza isezerano nk’uko yabisezeranye.

In this case, we trust in God of heaven whom we’re believing in him. He’ll fulfill what he promises for us.

Umunyarwanda yaravuze ati: uyisengera kw’ishyiga ikagusiga ivu. Ntihabaho kwiga, ahubwo habaho guhirwa. Kandi ga, ibuye rimeneka urwondo rugisukuma. Umwanzi agucira urwobo (pit) Uwiteka agucira icyanzu.

More you persecution against me, more you give me strengthen and more you give me chances for life.

Skip to toolbar