Inteko shinga mategeko y’America kimwe muri (5) bagiye gutohoza kuri Biden administration

Inteko shingamategeko (house of parliamentary) y’America iyobowe nishyaka rya Republika rikuriwe na Donald Trump rigiye gukora iperereza kumvo nimvano y’inkomoko ya covid19 niba koko yarakozwe n’ishyaka ry’Abademokarate kugirango bazibe amatora y’umukuru 2020.

Ishyaka rya republican (conservatives) ryamaze gushyira ahabona ibintu (5) rigiye gukoraho iperereza. Kimwe muri byo gikomeye cyane n’uburyo abademocrate bateguye umugambi mubisha aho bakoze icyorezo cya covid19 cyatumye isi yose yisanga mukangaratete abantu benshi bagapfa!!?

Inteko shingamategeko niramuka ibonye za gihamya yuko covid19 yakorewe mu gihugu cya China mu ntara yitwa HUWAN ku nkunga y’ishyaka ry’Abademokarate ryali riyobowe na Barack Obama kugirango bazakoreshe iyo virus mu kwiba amatora y’umukuru w’igihugu yabaye 2020 ugushyingo 3

Ikindi cya kabili n’uburyo Joe Biden yanze gufasha Leta ya Afghanistan kugeza aho Abatalibani bashinjwa kuba bakora ibikorwa by’iterabwoba (terrorists) bafatiye ubutegetsi.

Ibi uko ari ari (2) nibaramuka babonye ibimenyetso simusiga (evidence) Joe Biden bashobora kumukuraho ikizere akamburwa ubutegetsi.

Aba republican bafite ubwiganze bw’amajwi (11) nyuma ya matora y’abashinga mateka ajya hagati muri y’imyaka (4) yitwa midterm akimara kuba ibinyamakuru bibogamiye ku abademocrate byanditse ko aba republican batatsinze nk’uko byari byitezwe nubwo babonye amajwi yegeranye 212 kuri 223 ashobora kubaha ububasha bwo kweguza Joe Biden.

Aho kwemera ko Joe Biden yatsinzwe na Donald Trump, ahubwo bagerageje gutesha agaciro intsinzi ya Donald Trump, mu kandi kanya bakerekana ko nubwo basa nabegeranye cyane bafite ububasha bwo kubangamira imigambi ya Joe Biden.

Mbere y’amatora Trump yanditse kurubuga rwe rwitwa “truth” ko bakoze covid19 kugirango bibe amajwi y’ibyavuye mu matora.

Aya makuru aramutse abaye impamo ese America niyo izishyura isi yose ku bantu bahitanywe na covid19 covid19, ndetse n’ibintu byose bijyanye n’ubukungu bwahonobereye kubera icyo cyorezo!?

Ni ibwira ko isi yose ishobora kuzashima Donald Trump kuri ayo makuru azaba atohoje akayashyira ahagaragara mu gihe inzego z’iperereza zilimo CIA y’America, M16 y’Abongereza, Australia, ndetse n’Uburayi bagombaga gushyira ahabona ibyavuye mu iperereza ry’inkomoko ya covid19 muri 2021 niba yarakozwe n’igihugu cya China.

Uhereye mu kwa munani (August last year 2021) na magingo ntabwo iyo report irashyirwa ahabona.

Mbere yuko Donald Trump akurwa ku butegetsi yari yasezeranije ko azashyira ahagaragara inkomoko ya covid19, byatumye yibwa amajwi atsindwa amatora y’umukuru w’igihugu gutyo!

Ubuhanuzi bwavuzeko agati kari gafite amahwa kahiritswe n’umuyaga kazongera kagahaguruka katagifite amahwa!

Umutwe wa senate bose baranganya 49 kuri 49 byumvikana ko bizasaba ubuhanga n’imbaraga kugirango icyemezo kizaba kivuye mu nteko shingamategeko kibashe gutambuka mu mutwe wa senate kuko bafite uburinganire (balance of power).

Twibutseko abademocrate bahawe files numbers, ndetse na Joe Biden yahawe files numbers 50% ubuhanuzi bumaze gusohoza ulimo wabwo, ibisigaye tubitege amaso!

Iri perereza rizafata amezi 2.19 kugirango rishyirwe ahagaragara. Ese ingaruka zizakurikiraho zizaba zinganiki? Ubanza bitazoroha birabe ibyuya ntibibe amaraso!

Mu gihe byagaragara ko covid19 yakozwe ku nyungu z’abademokarate bagambiliye kubangamira ikiremwa muntu. Bishobora kuzafata indi ntera badatekereza aho America na China bashobora kuzafatanya kwishyura isi yose ibyangijwe nicyo cyorezo.

Birakekwa ko Biden na Xi Jimping mu nama ya G7, iherutse kuba ko bashobora kuba baraganiriye kuri iki kibazo cya covid19 aho Biden yemereye mugenzi we ko intambara hagati ya TAIWAN na China America itazayishyigikira cyangwa se itere inkunga Taiwan.

Skip to toolbar