Indwara yo kutitaho (neglect) yaba ivurwa n’uwuhe muti?

Iyo ugenzuye mu buzima bwa none cyangwa ubwahise, usanga mu bantu batuye isi indwara yo gusuzugura cyangwa kutitaho ikunze kuba ku bagabo cyane!

Ariko ugenzuye mu bagore bakunze kwita kuri buri kantu kandi impungege zabo zibatera kwizera bicye cyane mu buzima bwa buri munsi.

Iyo usubiye inyuma ukareba uko Adam yihaye kwirengagiza itegeko Imana yari yamuhaye, arisimbuza kumvira umugore kurusha kumvira Imana uyumunsi ikiremwa muntu ntabwo kiba kiri mukaga iyo aza kwita cyane kubyo Imana yamubujije. Ngo ingabo y’ingore iragushora ntigukura.

Ariko nigacye cyane cyangwa n’abagore bacye cyane wasanga bafite kutitaho ku bijyanye n’ubuzima. Ni abagore bacye cyane bizera abagabo. Ariko bijya byorohera abagore kuneka abagabo kuko umugabo iyo yakunze umugore nta amuhisha.

Ariko umugore wizera umugabo, aba yararezwe neza. Naho abandi bagucira umugani ko ar’umwana. Abandi ngo inda ibabyara n’imwe.

Akenshi abagore bakora mu nzego z’ubutasi usanga bashinzwe kuneka abagabo. Intwaro ikomeye bakoresha n’imibiri yabo. Kandi bakabihemberwa.

Icyo kuvuga muri iyi nkuru, ndibanda ku bagabo kuko bakunze gusuzugura abagore. Nyamara umugore ashobora kuba bomb irimbura ubuzima bwawe burundu.

Umugore wifuza gushakwa cyangwa kurongorwa n’umugabo, mu gihe umugabo we, aba adashaka ko amubera umufasha, byorohera umugore cyangwa umukobwa kumenya ko utamushaka mu gihe wowe uba wibwirako ulimo kumukina, wisanga wabaye cishwaha.

Niba hari icyintu abagabo bakwiye kwitondera no kwitaho cyane, n’abagore. Cyane muri ibi bihe bya digital ikinyejana gishya kitagira umuco babayeho mu buzima bwo guhiganwa no one gushaka kumenyekana no mu mu gihe bitari ngombwa.

Bitewe ni uko ubu hariho uburyo bwose bushoboka bwo gukira cyane binyuze mu nzira zigayitse, kugambanira abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi, kuroga, gukora ibikorwa by’urukoza soni, nka pornograph online aho usanga abakobwa n’abagore batuye mu mazu meza ahenze ariko akazi bakora bakubwira ko bakorera online.

Reka tugaruke ku bagabo bumva bifuza kuba abagabo. Ntihakagire ikintu na kimwe wirengagiza kuko kigira ingaruka nziza cyangwa mbi.

Kandi wowe bikugeraho ingaruka zikomeye cyane ku buzima bwawe. Imyaka mfite sindumva umugabo wagiye kuraguza ngo kuko ashaka ko ahabwa cishwaha yo guha umukobwa.

Ariko abakobwa, abagore 80%, nibwo buzima biberamo. Aho usanga umugabo arongora umugore bitari biri muri gahunda. Umuntu wese yabo uwo mukorana cyangwa mwigana cyangwa se mutuye kumurenge umwe. Ujye uba maso cyane impamvu umuntu agushaka cyangwa wowe impamvu umushaka niba itazakubyarira amazi nkibisusa.

Kugirango ejo utazicuza kuko igihe cyatakaye ntikigaruka. Ibintu bya mpemuke ndamuke bigira ingaruka ku buzima bwe cyangwa abazagukomokaho aho usanga umwana yicuza impamvu yavutse mu muryango runaka.

Izo ni ngaruka ziterwa na babyeyi babi. Mu gihe umaze gukura ukabona umubyeyi yitwara nabi ukwiye kumugira inama kuko ingaruka zibyo akora ni wowe uzazikorera.

Reba abana base bakoze genocide, ikimwaro kibariho nubwo wenda bavuga ngo umugayo uvuna uwugaya, ugawa yigaramiye.

Reka dutange urugero rufatika rw’ibintu bifatika. Uyumunsi umwakagara arica agakiza kuko aganje ku ntebe. Bitinde bitebuke azavaho. Abana be bose ubu bari mu gisirikare cyangwa bari mu butegetsi.

Wibwirako nakurwa ku butegetsi, abahungu be bazavugako ibyo umwakagara yakoreraga abanyarwanda bitabarebaga? Ese ingaruka z’ubutegetsi zibyo yakoze batazabibazwa!? Bo n’abanyarwanda barebaga ibyo papa akorera abaturage babikoze ho iki?

Hari urubanza rukomeye cyane muri uliya muryango. Not unless bazapfire ikirimwe. Ariko niba atari ibyo, hari imibabaro myinshi ibategereje. Kw’isi abayobozi benshi bifuza ko ubutegetsi bwabo butakurwaho. Kandi nibo bakuyeho ubwami. Ni bahitemo basubizeho ubwami cyangwa bubahilize ihame rya demokarasi.

Kumva ko ufite ububasha wenda utanahabwa n’itegeko, ubwabyo n’ukwihemuukira. Ushobora kubona ko iyi ni nyandiko idafite ingufu, ariko ibikubiyemo igihe bizakugeraho niho uzamenyako utari ukwiye kwirengagiza ibyo ukorera rubanda uyumunsi.

Ngaho dore umwakagara America yaramucukije. Yamushyize ku karubanda iramwanika namara Kuma neza bazamwanura. Yewe umwana wundi abishya inkonda, kandi ubamba isi ntakurura.

Umenye ko ibyo ukora uyumunsi, hari abagutanze ku bikora bazi impamvu ubikora, bazi icyo ugamije, bazi n’igihe iby’ukora bizarangira.Think twice otherwise i do not think that you will make it.

Skip to toolbar