Byose nibyiza ku bakunda Imana

Hashize imyaka myinshi bibaye, ariko se nirihe somo byadusigiye!?

Abasore (2) biyumvisemo umuhamagaro wo gukorera Imana mu nzira y’ivugabutumwa. Umwe yari afite uburambe mu ijambo ry’Imana kuko yaganiraga nayo.

Abwira mugenzi we ati, tujye mu ivuga butumwa Imana irashaka ko tuyikorera umulimo. Mugenzi we aremera bafata urugendo bajya mu gihugu batazi imico yacyo nubwo cyari igituranyi.

Yitwaza udukoresho tulimo INKOTA, urwembe, urushinge, umukasi. Bagera muri cya gihugu batangira kuvuga ubutumwa inzu ku nzu abantu bari hana.

Baza kugera ahantu barasonza kuko impamba batwaye yari maze kubashirana. Bagira amahirwe babona igiti gufite imbuto bajya gusoroma imbuto zo kurya.

Nyiri nkota abwira mugenzi we ati fata iseri ryose nditeme tugende turya mu nzira banyiri mbuto batavaho badufata.

Mugenzi we afata iseri ry’imbuto, maze mugenzi we afata ya nkota yitonze ati paaa!!! Rya seri yaritemanye na gatoki ka mugenzi we ka gahera karacika kavaho.

Mugenzi ati urantemye! Undi aho kumubwira ati sorry, ahubwo aramubwira ati, “byose nibyiza ku bakunda Imana.”Mugenzi we yumvako yabikoze abigambiliye arwara inzika mu mutima.

Barenga umuhana bagera mu kibaya cy’ubutayu ubwo bajyaga mu yindi ntara kandi nta modoka zari zakaje bisaba ko bagenda na maguru. Inyota iba yose bageraho babona iriba abantu bajya bavomamo amazi.

Hejuru yiryo riba hariho umugozi wihambira hanyuma mugenzi wawe agafata wa mugozi wamara kuvoma akagukurura ukavamo.

Wa wundi watemwe agatoki ati reka mbanze nijye ufite inyota cyane. Mugenzi we ati nta kibazo. Aramanuka anywa amazi arangije mugenzi we aramukurura avamo.

Undi nawe ajyamo anywa amazi arangije abwira mugenzi we ati, nkurura mvemo. Undi afata wa mugozi arawumujugunyira arambwira ati”byose nibyiza ku bakunda Imana” amusigaho arigendera.

Agera mu muhana bajyagamo kuvugayo ubutumwa bwiza abagabo bamubonye bamenyako atari uwo muri icyo gihugu. Baramufata bamwambura imyenda bazana amakoma barasasa abagore bazana amasafuriya yo gushyiramo inyama.

Cyaraziraga kurya umuntu ufite inkovu kumubiri barebye neza basanga agahera k’intoki ze ntako afite, baramureka nti baba bakimuriye. “ahita yibuka rya jambo ngo, byose nibyiza ku bakunda Imana” asubira inyuma asanga mugenzi we akiri mu iriba ry’amazi aramuhamagara amukuramo amubwira ati koko “byose nibyiza ku bakunda Imana”burya umubwira liliya jambo sinabashije kuyumva nibwiraga ko wa mbwira sorry, byatumye nkugirira inzika ariko noneho menye yuko, Imana yarifite umugambi, ubwo bahise basubira iyo baturutse barokoka gutyo.

Mugire ibihe byiza uko byagenda kose, “byose nibyiza ku bakunda Imana” Imana Nyiringabo abarinde cyane kandi abiteho.

Skip to toolbar