Ingwe ntiyarizi gufata ku gakanu……

Ufashe ikilindi ni we nyirinkota, kandi uko zitewe niko zikilizwa, ntawuburana n’umuhamba, ariko kandi nta na gahora gahanze. Kuko bucya bwitwa ejo, naho ukorora acira aba agabanya. Harya ngo ubuze uko agira agwa neza? Ubundi se ataguye neza, umunabi wa mwunguriki? Iyo inzira zibaye amahali, uhitamo izikoroheye kugirango zitagufatanya n’urugendo ukananirwa kurusohoza.

Kugendana n’Imana nisomo(lessons) ry’umwihariko abaritsinda nimbarwa mw’isi yabazima.

Kugendana n’Imana ntibyoroshye, Imana yaburiye Cain ko agiye kwica murumuna we Abel, kuki itaburiye Abel ngo yihungire, ko yarizi ko Cain atari buhindure umugambi we wo guhitana murumuna we!!?

Uwiteka Imana yagishije inama Moses, iti reka nice ubu bwoko bwa Israel kuko bufite imitima yinangiye, ni ndangize ngutuburemo abandi b’Israel bafite umutima nku wawe.

Moses arabyanga, bituma atagera mu gihugu cy’isezerano. Iyo ibikora itabanje kumubaza ko yariziko atari bubyemere?

Usinzira areba ikirago aba yigiza nkana, ikimbwa yanze umanika aho ireba,utabusya abwita ubumera, abasangira ubusa bitana ibisambo. 

Uhagarariwe n’ingwe aravoma, uwihanganye akama ishashi, ijoro ribara uriraye, umwana wundi abishya inkonda. Ibunyokorome uhagezwa na nyoko. Urugiye cyera ruhinyuz’intwali. Amaboko y’imbokoboko ntasabira inka igisigati. Iyagukanze ntijya iba inturo. 

Amaso yamubayemo inyanja. Kwihangana bitera kunesha. 

Skip to toolbar