Ngaho da, ngo ni ay’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha

6/4/2016 Bwana Majeshi. Uraho urakomeye. Ntabwo tuziranye nitwa
Hosea Niyibizi ndi umujyanama w’umwami. Nkwandikiye nkugezaho ubutumwa bw’umwami : yansabye kukubwira ngo umuhamagare ashaka ko muvugana byihuse bitarenze ejo Suturday   mu gitondo. Numero wamubonaho ni 703 869 4243. Murakoze.
Hosea Niyibizi <nhosea@hotmail.com>

Murakoze,
Message nyibonye uyu munsi ku wa mbere ubwo ndaza kumuhamagara ariko mfite ikibazo cya telephone kuko izo nakoreshaga zose barazitrackinga none ndabanza gushaka uburyo bwo kubona telephone mbone kumuhamagara.
Ndabashimiye mugize neza musuhuze nyir’uRwanda.
Mbanje kubasuhuza mu izina ry’Umwami Mana akaba na se wa Yesu Kristo,nongeye kwisegura mbamenyesha yuko ntigeze nanga guhamagara Nyir’uRwanda umubyeyi wacu (abanyarwanda) kuko niwe dutezeho amahoro arambye kuko Uwiteka Imana yavuze yuko ari we uzasimbura umwakagara nk’uko biri mu buhanuzi.
Gakwaya Jean Marie nongeye kubisubiramo akorana na Kigali, kandi n’umugambanyi ukomeye cyane! Nta buryo mfite bwo guhamagara Umwami ngo tuvugane, ariko Imana yavuzeko naho namubwira yuko Gakwaya ar’umugambanyi, Nyir’uRwanda atazabyemera. Kandi ibyo narabimubwiye ko ari ko Uhoraho yavuze! Mbere yuko nandika jean Marie.
Nkaba mbasaba kwizera Ijambo ry’Ubuhanuzi Uhoraho yavuze,jyewe nta cyo mpfa na Gakwaya Jean Marie usibye kugambanira ubwoko bw’Imana,nta ntebe nshaka mu nteko y’ubwami bw’uRwanda. Nk’uko Jean Marie abyibwira, ubwo ndavuga ibyo tuba twaravuganye.
Umurimo Uwiteka yampaye n’uguhanura nkabera ijisho ubwami bw’uRwanda. mwabyemera cyangwa mwabihakana niko bigomba kumera kuko singombwa ko mbanza kababaza cyangwa kubasaba uburenganzira kubijyanye no gushyira ahagaragara ubuhanuzi Imana iba yampaye!  Ariko kwandika article ijyanye niby’ubwami biberekeyeho bidaturutse mu nkuru nishakishirije, usibye ko nazo mbere yuko nandika mbanza kubabaza kugirango numve icyo mubivugaho.Ariko Ubuhanuzi ni ndakoreka ntawe nsaba uruhushya kuko Imana nkorera irampagije.
Naho ibijyanye na Gakwaya singombwa yuko mwemera ko ar’umugambanyi mukomeze mukorane nawe ibyo azabakorera muzabyakiriza amaboko yombi. Aho niho muzemera yuko nd’Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Kuki mwemera ubundi buhanuzi, ariko byagera kuri mwe mugashaka kubuhakana?Ubwo se, ntimubona yuko har’ikibazo!Ibi bingaragariza yuko nitunagera muri gakondo muzashaka gukontrola umurimo w’ubuhanuzi bivuga ngo n’ubundi urugendo rwanjye ruracyari rulerule kuburyo no gutahuka nshobora kuzabyihorera nka zaguma mu mahanga kuko niba muzakora nk’umwakagara arwanya Imana kumugaragaro,nta mpamvu yo gutaha dore musigaje igihe gito mugataha mukajya kwima ingoma muzagende amahoro y’Imana kuko ibyo yabavuzeho no kubikora ntazabura kubikora.
Naho jyewe ijambo ry’Uhoraho ryambayeho igitutsi ku buryo iyo mpanura ibikomeye buri wese arandwanya mbese ko tutaziranye niki naba mpfa na bantu bari mu nteko y’ubwami bw’uRwanda bukorera mubuhungiro.Mfite byinshi na mabanga yanyu menshi ariko azashyirwa ahagaragara igihe cyabyo kigeze.
Nuko rero ndatanga uburenganzira bwo kundega murukiko uko niko ejo hashize Uwiteka yavuze yuko ngo Gakwaya umugambanyi ko ngo yifuza kundega azandege avoka mukuru ni Yesu Krsito azamburanira.
Mbifurije ibihe byiza Uwiteka abagirire neza kandi abakomeze kandi abasohoreze ibyo yabavuzeho ubwami bw’uRwanda busubire ku ngoma ahasigaye Uwiteka nabishima tuzabonana Ku Mana
Umuhanuzi Majeshi Leon
Itangazo No0002/06/2016
Ibiro by’Umwami w’ u Rwanda i Washington DC muri Amerika n’inteko y’abajyanama b’Umwami batangajwe n’amakuru y’impuha yanditse n’ikinyamukuru
inyangenewss.com cy’uwitwa Majeshi Léon cyatangaje kw’italiki 31-05-2016, ndetse nanyuma yaho, kivuga ku imikorere y’abajyanama b’Umwami ndetse n’inzego z’Ubwami, tukaba tumenyesha abantu bose ko ibyo bintu ntakuri kurimo, kandi ko uwo munyamakuru ntaho ahuriye n’inzego z’Ubwami.
1. Inteko y’abajyanama b’Umwami n’imirimo y’Ubwami bw’u Rwanda irakorwa nkuko bisanzwe.
2. Ibiro by’Umwami n’inteko ya bajyanama, birasaba uwo munyamakuru
guhagarika burundu inyandiko nk’izo zo gusebya abajyanama b’Umwami no
kubangamira imirimo y’ibwami.
3. Ibiro by’Umwami bikaba bisaba abanyamakuru n’ibinyamakuru guharanira umuco mwiza wo kwandika inkuru z’ubaka imitima y’abanyarwanda no kubafasha gutera imbere mu bikorwa byabo, bakirinda umuco mubi wo
kwandika ibinyoma, gushotorana no gusohora inyandiko mpimbano zidafite aho zishingiye n’ibindi bidakwiye mu muco nyarwanda.
Bikorewe i Washington DC. Taliki 08-06-2016.
(Se) Niyibizi Hosea , Facilitateur- Conseiller.
Skip to toolbar