Lt Mutabazi avuga ko atigeze akorana na Kayumba Nyamwasa
Lt Joel Mutabazi yitabye urukiko ku munsi wa kabiri yikurikiranya, yahakanye ibyaha ashinjwa birimo kugirira nabi ubutegetsi afatanya na Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Aha mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, yahakanye kandi gushaka kwica umukuru w’igihugu yari ashinzwe kurinda.
Mutabazi yavuze ko byinshi mu byo yemeye byashingiweho urukiko rukuru rwa gisirikare rumuhamya ibyaha yabyemeye kubera iyicarubozo nyuma yo kugarurwa mu Rwanda avanywe mu buhingiro muri Uganda.
Yisobanura ku cyaha cyo gushaka kwica umukuru w’igihugu, Lt Mutabazi yahakanye ibirego byemeza ko yemereye umutwe wa RNC kurasa umukuru w’igihugu no guhabwa amadolari 3000 y’Amerika yo kubitegura.
Ubushinjacyaha buvuga ko yatekereje gukora iki cyaha ubwo yari asumbirijwe n’ubukene mu buhungiro.
Mutabazi we avuga ko nta kibazo cy’inzara yigeze agirira mu buhungiro. Ko yabaga muri Hoteli yishyurwa n’ishami rya Loni ryita ku mpunzi kandi ngo n’abavandimwe baramufashaga cyane .
Lt Joel Mutabazi yahakanye icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha. Urukiko rwa gisirikare rwamuhamije kuvuga amagambo asebya umukuru w’igihugu.
- Lt Mutabazi avuga ko hari ibyo yavuga bigateza ibibazo mu gihugu
- Lt Joel Mutabazi yavuze ko arwaye kandi afunze nabi
- Joel Mutabazi yakatiwe burundu
Ngo yabwiye ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza ko Perezida Kagame ari umugome w’umwicanyi, ko yamwiboneye ahagarikira ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane.
Ngo yashinje Perezida Kagame kuba umunyagitugu, udashobora kwihanganira n’abatavuga rumwe nawe.
Mutabazi we ahakana ibyavuzwe n’iki kinyamakuru. Ngo byinshi mu byo cyavuze “cyabyongeyemo umunyu”.
Avuga ko yaganiriye na cyo kimusabye kuvuga amateka ye ndetse ko hariho umugambi wo kuyandikamo igitabo, atiyigeze amenya ko ibyo yavuze byagombaga gusohoka mu kinyamakuru.
Yinubiye ko urukiko rwa gisirikare rutemeye gutumiza iki kimnyamakuru ngo gisobanure ibyo cyanditse we abona bidahuye n’ukuri.
Ku mugambi wo kugirira nabi igihugu, Mutabazi yamaganye ibivugwa n’ubushinjacyaha ko yari yemeye gukorana na General Kayumba Nyamwasa ndetse n’inzego z’ubutasi z’Africa y’Epfo ngo abashakire amakuru ajyanye n’ubwirinzi bw’igihugu n’akarere.
Mutabazi avuga ko yinjiye mu gisirikare asanga Kayumba akuriye iperereza bityo ko nta makuru yari gukenera ku musirikare muto nka we.
Abunganira Mutabazi, Antoinette Mukamusoni na Amani Jean de Dieu, babwiye urukiko ko Lt Mutabazi atagize amahirwe yo kubaho ubusore bwe.
Ngo yinjiye mu gisirikare afite imyaka 12, imyaka ye yose ayimara mu gisirikare mbere yo gufungwa azira icyo bavuga ko ari akarengane.
Kugeza mu masaha ya saa kumi n’ebyri z’umugoroba ejo ku wa kabiri inteko y’urukiko yari ikicaye itangiye kumva Joseph Nshimyimana ufatwa nk’umufatanyabyaha wa Mutabazi ndetse nawe akaba yarakatiwe igifungo cya burundu.