Ibintu bikomeje kuba bibi cyane mu Rwanda urwego rwa ama hotel bakomeje gutabaza kubera ibihombo bakomeje guhura nabyo. Iki ni kibazo gikomeye cyane cyerekana uko igihugu gihagaze. Ubwo se niba urugaga rw ’abikorera ku giti cyabo murwego rwa ama hotel barimo gutabaza, ubwo noneho umuturage usanzwe (Nyiramana) ubwo abayeho gute?
Burya nta nduru ivugira ubusa kumusozi.
Kandi burya nta nzu ishya ngo ihishe umwotsi, nibwo abega bakomeje kwihagararaho cyane bakagaragaza ko ibintu bimeze neza, nyuma yuko bashyiriweho ibihano (Sanctions) na ba mukera rugendo bajyaga muri icyo gihugu ubanza batagikoza akarenge mu Rwanda.
Aho bucyera muraza kumva abantu batangiye kuryana bitewe ni nzara ivuza ibihuha mu Rwanda. Amazu meza na mahoteli meza yahindutse umutaka.
Ibintu nta bwo bizoroha, abantu bakomeje guhunga inzara irimo kuvuza ubuhuha mu Rwanda. Igihugu ta bwo cyikigendwa, abanyarwanda babayeho bonyine nka barozi. Iki nikibazo gikomeye cyane!!! Nyamara aho bucyera umuzinga uraza kuvamo umwibano.
Igihugu kirimo gushya mu gihe abega barwana no guhisha umwotsi. Burya hari ibintu 2 udashobora guhisha, amazi nta bwo ushobora kuyapfukirana ngo areke gutemba mu gihe aba yamaze kumeneka, agomba gutemba kugera kw’iherezo ryayo.
Icya 2 n’umwotsi nta bwo inzu yaba irimo gushya ngo hanyuma uhishe umwotsi, naho wa wupfukirana byanze bikunze umwotsi uzagaragara bimenyekane ko inzu yahiye.
Burya igihe cyo guseba iyo cyageze uraseba tu!!!
Abega bakomeje kwihagararaho bagaragaza ko bakomeye, ariko mu byukuli ikigaragara ni uko bageze aharindimuka. Kandi n’imvugo y’umukuru w’igihugu Paul Kagame kuba atakigaragara muruhame cyane ngo yigaragaze bifite icyo bivuze ku banyarwanda.
Hasigaye iminsi micye cyane umwotsi ugahindukamo umuriro w’I birunga ku buryo bizagaragarira buri wese yuko abega basebye kandi ko bageze kw’iherezo.
Erega ikiza kw’isi buri cyintu kigira itangiriro n’i herezo. Ibintu abega badashaka kumva, ariko bazabyumvishwa ni bihe, kandi bazibuka ibitereko byasheshe, bazifuza ibyo banze cyangwa birengagije igihe cyabarenganye bitagishoboka yuko bibakiza.
egretnewseditor@gmail.comÂ



