NYAMPINGA mushya wifuza guhura n’Umwami Kigeli Ndoli
Ibiro ntaramakuru byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) biratangaza ko Nyampinga witwa LILIAN watoranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuba umufasha w’Umwami Kigeli Ndoli akaba atuye muri Canada ngo arimo kwicuza cyane impamvu yanze kumvira Uwiteka Imana Nyiringabo nyuma yo gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uwiteka Nyiringabo.
Ubuhanuzi bukomeza buvuga ko ngo uwo LILIAN yarafite abasore yateganyaga ko bashobora kumugira umugore, ariko amaze gucirwaho iteka bose bahise bamuhunga ibyiringiro bye bitwarwaga n’umuyaga.
Ibiro ntaramakuru byo mu ijuru bikomeza bivuga kandi ko hariho undi NYAMPINGA ngo wifuza kubana n’Umwami Kigeli Ndoli, ariko ngo akaba ashaka ko Ubuhanuzi bubanza ku bivugaho kugirango abashe gufata icyemezo cyo kwandikira Umwami Kigeli Ndoli amubwira ko ariwe Nyampinga watoranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Reka tubwire uwo NYAMPINGA ko nta bundi Buhanuzi buzandikwa mu bice by’Ubuhanuzi bujyanye na ba NYAMPINGA 2 bateganijwe kuzabana n’Umwami Kigeli Ndoli, niba Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo hari cyo yavuganye nawe ubwo uzatwandikire e-mail ukoresheje imwe mu zo dukoresha ku binyamakuru uzasanga Uwiteka hari yamaze kuvugana natwe tuzakwakirana urugwiro ni bishyimo byinshi cyane kuko uzaba ubaye umukobwa udasanzwe wemeye kumvira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Uwiteka Imana Nyiringabo akwiteho kandi akwishimire ibihe byose Amina.
egretnewseditor@gmail.com











