Reka twongere twibutse Adeline Mukangemanyi Rwigara ko ibyabaye bigiye kongera kuba niba yarabyibagiwe!!!

OCT 16,2023 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli,uburire ‹Madam Adeline Rwigara› umubwire uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, ukunda kujya mu bahanuzi kubaza kandi ibyo bakubwira ntaho bihuriye n’ukuli kwanjye.

NB: Ukwiye kureka kubaza abahanuzi kuko na bahaye Umuhanuzi «Majeshi Leon Ainesha» akaba n’umucamanza uca imanza zitabera,ni wongera kujya mu bahanuzi, yaba wowe cyangwa uwo mugore uguhanurira mwembi nzabajyana mu butayu mujye kwigishwa uko bumvira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abitegetse!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, abahanuzi n’abahanuzi kazi,bose baciriweho iteka,kubaza abahanuzi muri iki gihe,bisa no gukama inka yapfushije iyayo, cyangwa gukama amata ya marindira uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Dore intambara zose wahuye nazo si wowe wazirwanye, ahubwo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ni we wazirwanye. Ndetse ni zindi zigutegereje si wowe uzazirwana, ahubwo Uwiteka Imana Nyiringabo ni we uzazirwana. Niba udakoze ibyo usabwa gutunganya ngo usohoze umugambi w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, witegurire guhangana n’Uwiteka Imana Nyiringabo kuko intambara ye na we muzayirwanira mu butayu bugufiya uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mbona hamanuka umwuka w’Ubuhanuzi urakariye cyane abahanurira Madam Adeline Rwigara, ndabwirwa ngo, Umwami Kigeli Ndoli uburire abo bahanuzi n’abahanuzi kazi, uti, akaga, ibyago, amakuba, birabamanukiye kuko mukora ibinyuranye n’itegeko ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Muvuga ko Uwiteka yavuze kandi atavuze, mwishakira amaramuko, ngaho rero ni mwitegurire kwinjira mu butayu bugufiya  vuba cyane kugirango mujye kwigishwa uko bubaha Uwiteka bakanamukorera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, hari abahanuzi balimo kubwira «Madam Adeline Rwigara» yuko adakwiye gushyingira Umwami Kigeli Ndoli abakobwa be bombi.Cyane aho balimo kumubwira ko akwiye ku gushyingira «SHIMA DIANE RWIGARA» naho «Uwamahoro Anne Rwigara» bavuga ko bazasenga Imana ikababwira uwo bazabana nawe, uwo mugambi n’umugambi wa badayimoni aho mugiye gushyira «ANNE Uwamahoro Rwigara» mu butayu bwo kumpera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ryUhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, ngaho ni mu bigerageze kubitegura no kubishyira mu bikorwa murebe ikizababaho kuko mwashatse kwitambika imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Nerekwa Madam Adeline Rwigara hamwe n’abahanuzi n’abahanuzi kazi bicaye mu butayu kumugina barabaye imbohe. Mbona Anne Uwamahoro Rwigara aturuka mu burengerazuba bw’ubutayu bugufiya afite imbunda ilimo amasasu menshi cyane za magazine nyinshi alimo gushakisha umubyeyi we aho yajyanywe mu butayu bugufiya kubera ko yashatse kubangamira ijambo ry’Ubuhanuzi n’umugambi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Abona ko adashobora kubona mama we, maze aza kureba Umwami Kigeli Ndoli wari wajyanywe mu butayu kujya gutegereza igisonga cya «NYAMPINGA» agira amahirwe turahura mujyana kumwereka aho mama we afungiye mu butayu bugufiya hamwe n’umugore wajyaga amahunurira, mbohora mama we, wa mugore (Church) ndamwirukana ahungira kumpera z’ubutayu aba ariho ajya gufungirwa kugirango abashe kumvira no gusobanukirwa ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abitegetse!

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar