Uko isi izakomeza kwirengagiza imanza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, n’umucamanza Majeshi Leon Ainesha, abatuye isi bazarushaho kugira ibibazo bimeye cyane!
June 15, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona kw’isi yose habuze amavuta atwara imodoka yitwa (fuel) ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo isi yose igiye kwinjira mu butayu bugufiya kubera gusuzugura Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango abacishe bugufiya bamenye yuko ari we waremye ijuru n’isi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, isi yose nzayiteza ibyago, amakuba, akaga gakomeye cyane kuzageza igihe bazagushaka bakemenya yuko ari wowe mvugana nawe kugirango bakubaze ibyo bakwiye gukora kugirango mpagarike kubateza ibyago kw’isi ya bazima uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire isi yose uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuze, nimutemera ko ari jye uca imanza zitabera kw’ isi ya bazima, nta mahoro muteze kuzabona uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona haza abantu bo mu bwoko bw’abazungu baza kumbaza ibya amavuta yimodoka (fuel) ndababaza kuki muza kumbaza ibya mavuta yimodoka kandi ntari umucuruzi wa mavuta yimodoka? Baragenda hashize amasaha macyeya barongera baragaruka barambwira ngo ni mbagirire imbabazi mbarangire aho bakura amavuta yo gutwara imodoka?
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abatuye isi bakomeje kwirengagiza imanza uca z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, igihe kiraje kandi kirasohoye nibabona bamaze kubura amahoro, ubuzima bubakomeranye cyane bimaze kubayobera, bazahitamo kuza ku gushaka ngo muvugane uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
egretnewseditor@gmail.com














