Ubutunzi bwa Gen.James Kabarebe buzaribwa n’inzige!!?

Mar 23,2016 maze njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze ari mugaba mukuru w’ingabo Gen. James Kabarebe arimo kurya ibisigarizwa byabagaragu be, nyoberwa uko bigenze. Mbona escort ze, uwitwa chief escort we, ari we ushinzwe gutegura amafunguro yarangiza we na bagenzi be bakarya, maze ibisigaye bakaba ari byo bagaburira Gen.James Kabarebe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubutunzi bwose Gen.James Kabarebe afite yibye akabwegeranya agirango azagire amasaziro meza ubwo azaba ageze mu za bukuru, nta bwo ubwo butunzi bizamumarira kuko buzaribwa n’inzige kuko yabukuye mu maraso yinzira karengane uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubutunzi bwose bwa Gen.James Kabarebe buzaribwa na bantu bataburuhiye kugirango amenye neza yuko ubwo yasahuraga imitungo ya bandi, Uwiteka Imana Nyiringabo yarahali kandi yaramurebaga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, nta bwo ari Gen.James Kabarebe wenyine, ahubwo muri gakondo ya bakiranutsi abagize uruhare bose kwica no gusahura ibya bandi bataruhiye uko niko bigiye kubagendekera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo mbona yohereje inzige zo mu bwoko bw’abagore barya ubutunzi bwa Gen.James Kabarebe ariko bwanga gushiraho, ahubwo bukomeza kwiyongera.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko aguze inzu nyinshi mu bihugu bitandukanye hirya no hino kw’isi, ariko ubutunzi bwe bukomeza kwiyongera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hanura uvuge uti, yewe general James Kabarebe we, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azakugabiza amahanga maze bakwambure ubutunzi bwawe usigare amara masa nta cyintu ufite uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mar 24,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo (3) bakora mu nzego z’ubutasi bw’uRwanda national intelligence services (NIS) bahabwa mission yo kuza mu gihugu cya Kenya–Nairobi guhiga no kwica Umuhanuzi Majeshi Leon, Uwiteka Imana Nyiringabo arambwira ati, ube maso cyane kuko Paul Kagame yohereje abagabo baje ku kwica, ariko ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko ndinze ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kubatungura cyane kugirango bamenye yuko uwo barimo guhiga ari Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mar 25,2016 Ijambo ry’Uhoraho ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho, maze rirambwrira riti, mwana w’umuntu, umwanzi Satani na Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’uRwanda barimo guhiga ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ku mugabane w’Afrika igice kimwe cy’uwo mugabane kizahura na kaga gakomeye cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, usengere umugabane w’Africa kugirango Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azawuhe ubuzima ubwo ayo makuba azatera mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho, rirambwira riti, mwana w’umuntu nagushyiriyeho kugirango ubere abantu ni biremwa byose byo kw’isi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Abazakubaha uzababere umugisha, abazagusuzugura uzababere umuvumo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Mar 26,2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, na kunyujije mu ntambara nyinshi cyane zose urazinesha, ariko uyu munsi urahura n’umudayimoni imbona nkubone, kuko ugiye kuzamuka ujya ku murwa mukuru w’ISHUSHAN, inzira uri bunyuremo niyo uri buhuriremo n’uwo mudayimoni niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

N’uko ndazamuka ngera Nairobi ngeze inyuma ya KCB mpura na Murekatete Odette, ako kanya atangira kuntuka nyuma y’umwaka ni gice dutandukanye kuko yasubiye mu Rwanda iwabo, nanjye Nsigara kenya iwacu, buri muntu ajya mu gihugu cye. Ubwo yatangije intambara ndamwihorera nirinda gutukana nawe cyangwa kuba namukubita kuko yashakishaga impamvu yatuma mfatwa na police maze abega bakaba barambonye kuko yari yoherejwe na Gen.Jack Nziza ndamucika ndigendera.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abaguhiga bararushye kandi bamerewe nabi cyane kuko Uwiteka Imana Nyiringabo arimo kubarwanya cyane uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bitotomba cyane bavuga yuko badashaka kuyoborwa na RPF cyangwa RNC ngo kuko bamennye amaraso menshi atariho urubanza. Ariko bakaba bifuza undi muntu udafite amaraso mu kiganza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire abanyarwanda yuko abega bashatse abakobwa maze bahabwa amarozi kugirango bajye baroga abanyarwanda batemera ubutegetsi ba bohereza mu bice byose by’igihugu cyane bazajye baroga abavuga ko bashyigikiye umutwe w’sihyaka rya RNC uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Mar 27,2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, aba (pastors) bafite insengero aho kwihana ngo bazahabwe ubugingo buhoraho, ahubwo bakomeje gukiranirwa bahiganwa mu butunzi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Mar 28,2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ba (hackers) bamaze kwishyurwa na Leta y’uRwanda ngo bashimute ikinyamakuru inyangeNewss.com ariko ntabwo bari butunganye uwo mugambi wabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Mar 29,2016 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ntihakagire umuntu uzagutera ubwoba kuko naguhamagariye kuba Umuhanuzi wo guhanurira amahanga no guca imanza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Mar 30, 2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umwuka w’inzika y’inzigo by’ubutegetsi bwa Paul Kagame wongera kuza ku kurwanya uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umwanzi arihebye cyane bikomeye kuko atagifite ibyiringiro yarasanganywe, yari yiringiye yuko azaguca igihanga maze agakoresha umunsi mukuru akanezerwa cyane. Ariko noneho imigambi ye yose Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ya yiburijemo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

April 1,2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uwiteka Imana Nyiringabo agiye guca imanza zitabera ace urugomo inkozi zibibi bakorera ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami nyir’uRwanda, Kigeli V Ndahindurwa, ataha asubira muri gakondo ya bakiranutsi ajya kwima ingoma. Icyatangaje abantu cyane, ni uko yagiye kwima ingoma ari wenyine, kandi umwana w’umwega Paul Kagame yari akiri ku butegetsi uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uhamagare Umwami Kigeli V Ndahindurwa umubwire uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuze, ugiye gutaha wenyine muri gakondo ya bakiranutsi, kandi nta mwiru n’umwe uzaguherekeza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

N’uko mfata telephone yanjye ndamuhamagara tugirana ikiganiro kirambuye cyane, ndamubwira nti, Umwami nyir’uRwanda uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuze, ugiye gutaha wenyine muri gakondo ya bakiranutsi nkuko Uwiteka Nyiringabo yabigusezeranije, kandi uzima ingoma Umwakagara akiri ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Maze numva arahigimye kandi aratangara ariko nirinda kumusobanurira ibyari byo, ikiganiro kirangira nta wongeye kuvugisha undi kuko yaramaze kumva gutaha wenyine icyo bisobanuye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire ingabo za RDF zireke kwiyumva ko ari ingabo za Paul Kagame, kuko igihe azaba atakiriho bazahura ni bibazo kuko banze kuba ingabo z’igihugu. Ahubwo bahitamo kuba ingabo z’umuntu ku giti cye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

April 02, 2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umwuka w’inzika y’inzigo (grudges spirits) ya barwanya Uwiteka Imana Nyiringabo umaze kwiyongera kuko abanyepolitike benshi barwanya Ubuhanuzi kuko bubangamiye inyungu zabo, kuko abaturage benshi bamaze kwemera ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uwo mugore witwa Bizamporo Jane hamwe n’umugabo we JUSTIN ni bamaneko bakorera ubutegetsi bwa Kigali ukwiye kubirinda cyane uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, kugirango umenye ko ari bamaneko bagiye ku guteza ba hackers kugirango uhite wimura ikinyamakuru cyawe ugihostinge mu Bwongereza, ariko wirinde ntugikure aho wari wa hostinze kugirango nibaramuka bagishimuse ubone uko ugisubizeho urahita umenye ko ari ba maneko bakorana na Leta y’uRwanda uko niko Nyiringabo abivuga.

Mbigenza uko Uwiteka Imana Nyiringabo abimbwiye mbasaba ko bamfasha gukora hosting UK, baremera maze nyuma ya masaha (2) bahita baragishimuta menya ko bakorana na Rwandan national intelligence services (NIS) maze nsubizaho ikinyamakuru cyali cyasigaye muri SERVER yo muri Kenya-Nairobi, mbabwira ko ngiye kubashyira ahabona bansaba imbabazi batanga £850 angana na ksh 135,000 ndangije kuyafata mbashyira ahagaragara abantu bose bamenya yuko ari bamaneko.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar