Ntaganira Christian wajyanywe no kwica Umwami Kigeli V Ndahindurwa no kwiba documents z’ubwami bw’uRwanda,Umwami naramubwiye ntiyabyitaho arabisuzugura!!!

Feb 7, 2016 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umukuru w’igihugu cy’uRwanda yakoranije inama ya bakora murwego rwo hanze rwa maneko (Rwanda external intelligence) barimo kwiga uko bakwica Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uburire Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa umubwire uti, uwo musore mu bana waje kuhaba yahawe misiyo n’ubutegetsi bw’uRwanda kuza kubana nawe kugirango azaguha amarozi buzahita bukwica ako kanya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umubwire uti, gahunda yabo niko ni bamara kuguha ubwo burozi bazakujyana mu bitaro, maze bazagushyiriramo mu cyayi ayandi marozi kugirango ahite apfa ako kanya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umubwire ko barimo gushaka kwiba impapuro zijyanye nibyo ubwami kuko bashaka kureba uwo uzaraga ubwami bwawe aramutse apfuye kugirango nawe bazashakishe uko bamwica uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire Umwami Kigeli V Ndahindurwa yirukane uwo mugabo uba murugo rwe aho yaratuye muri America, Umwami ndabimubwira ariko yanga kumwirukana uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ba maneko ba Leta y’uRwanda bahagurukiye icyarimwe, baje kundwanya, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo arambwira ati, bamaze gusoma Ubuhanuzi wanditse bagize umujinya yuko uburizamo imigambi yabo, ariko ntutinye kuko nta cyo bashobora kugutwara ndinze ubugingo bwawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ntiwongere kugenda udafite inkota yawe kuko ihagarariye imbaraga z’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Feb 8, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi Paul Kagame arimo gutegura imigambi yo gutera mu gihugu cy’ISAMARIYA (Burundi) maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ibyo nabyo ubyandike kugirango uburizemo imigambi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Paul Kagame arashaka kurasa igihugu cy’ISAMARIYA kuko Gen.Kayumba Nyamwasa arimo gusaba inzira kuba ariho azanyura kuko ashaka gutera Paul Kagame Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Paul Kagame agiye gufata kungufu za Leta urubyiruko abakobwa bize cyangwa batize, bose abajyane kurugamba bajye kurwana intambara zo muri DRCongo ndetse no mu gihugu cy’Uburundi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uyu ni umwaka wubucamanza bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bwatangiye gukorera kw’isi ya bazima (on this planet) uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona urwo runini cyane, Paul Kagame yacukuye aho azajugunyamo Umuhanuzi Majeshi Leon naramuka agize amahirwe akamufata uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, icyobo wabonye Paul Kagame ateganya no kugishyiramo Kayumba Nyamwasa bahoze bakorana uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Kayumba Nyamwasa nta bwo azafata ubutegetsi ngo asimbure Paul Kagame, ahubwo azareba gukurwaho kwe ku butegetsi, kandi azabona ubwami bw’uRwanda bwongera kwima ingoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ni jyewe utanga ubwami no gutegeka kandi mbiha uwo nshatse uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ibi byose nkubwiye ukwiye ku byandika mu gitabo cy’Ubuhanuzi kugirango igihe ni kigera bigasohoza abubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ndetse na batamwubaha bazavuge ko Uwiteka Imana Nyiringabo ari we Imana yawe uko niko abivuga.

Feb 9, 2016 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hanura maze uvuge uti, yewe Paul Kagame we, umva uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, igihugu cya America nicyo yagushyize ku ngoma, kandi nicyo nzakoresha bagakureho kuri ubwo butegetsi baguhawe wiratana icyo gihe uzamenya yuko nitwa Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, America baricuza cyane icyatumye bashyiraho Paul Kagame ku butegetsi kuko akomeje guhemukira ubwoko bw’Abatutsi kandi barashaka ko baba mu gihugu cyabo, none yabagize impunzi barongera barahunga uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, icyo gihugu cya America nicyo nzakoresha gukuraho Paul Kagame maze ni mike ubwami bwanjye nitoranirije uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hanura maze ubwire abatuye isi uti, ibizaba mu gihugu cy’UBUYUDA, nibyo bizaba Isamariya, kandi nibyo bizaba mu gihugu cy’Ibabyloni uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ngiye guteza akaga gakomeye mu isi yabazima, kandi abakiranutsi nibo nzarinda kuko nshaka kwihesha icyubahiro no kwiyerekana mu batuye yuko nd’umunyembaraga kandi ko ibikorerwa mu isi yabazima bamenye yuko nd’Uwiteka Imana ica imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar