Byange bikunde muzanshaka kuko nta mahitamo musigaranye!!!
Rwanda: Amerika ivuga ko izima ‘visa’ abategetsi bakuru ‘babangamira amahoro mu karere‘ Amerika ishinja abategetsi bo hejuru b’u Rwanda, itatangaje amazina, “gukomeza gufasha M23 no kurenga ku masezerano ya Washington.” Amerika yatangaje ko izima impushya (visa) zo kwinjira muri icyo gihugu abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru b’abanyarwanda kubera “guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo [DRC]”.
Itangazo rya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio ryo ku wa gatanu rigira riti: “Mu gukomeza gufasha M23 no kurenga ku masezerano ya Washington, aba bantu barimo guteza urugomo no guhungabanya umutekano w’Akarere kose k’Ibiyaga Bigari.”
Amasezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono ku itariki ya 4 Ukuboza (12) mu 2025, hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi.
Amerika ntiyatangaje amazina y’abo bategetsi bo hejuru bo mu Rwanda izima ‘visa’. Nta cyo leta y’u Rwanda yahise itangaza kuri ibi bishya bitangajwe na leta y’Amerika.
Umwami Kigeli Ndoli arashimira cyane byimazeyo Leta y’America kuba ikomeje gukaza umurego mu gufatira ibihano Leta y’abega iyobowe na Paul Kagame wigize ikigirwamana kandi mu byukuri nta ni biro 100 kgs afite. Umwami Kigeli Ndoli arasaba America kuzirikana imbago z’igihugu cy’uRwanda aho zagerage mbere yuko Ababiligi bafata ibice bimwe by ’ubutaka bakabiha igihugu cya DRCongo.
egretnewseditor@gmail.com











