Biragaragara ko abega hari icyo bizeye kuba baremeye ko bafatanya na M23 kurwana urugamba muri DRCongo
Kuba uRwanda rwaremeye kumugaragaro ko bafite ingabo muri DRCongo, kandi ko bakorana n’ingabo za M23 mu bijyanye n’umutekano, bigaragaza ikizere uRwanda rwifitiye kandi nta bwo bapfuye kubivuga gusa kuko mbere yuko babivuga hari Habanje kumvikana impuruza ya Russia basabaga ko nabo bashyirwa mu bahuza y’ibiganiro by’amahoro, na nyuma yaho hagaragaye icyintu komeze nk’aho USA ishaka gushyiraho iherezo ry ’iyo ntambara aho umudepite w’America yasabye Leta ya DRCongo iyobowe na Flex Tshisekedi ko M23 yashyirwa mu nzego z’umutekano.
Abatangaza amakuru bakorera kuri za channel za YOUTUBE benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali babisamiye hejuru bavuga ko uRwanda rwishyize hanze ndetse rushobora kuba rugiye kujya mukaga. Ariko birumvikana neza ko baba bashaka views kugirango babone icyo bashyira mu mufuka wabo akenshi batangaza amakuru anyuranye cyane bashakisha inkuru zikurura amaranga mutima ngo babone abantu benshi.
Iryo tangazo nta bwo ryapfuye gusohoka gusa, kuko na mbere yuko risohoka habayeho gusinya amasezerano I Washington DC hagati y’uRwanda na DRC kubakuru b’ibihugu byombi.
Kubigaragara neza intambara zirimo kubera mu bihugu bitandukanye bijyanye na mateka yibyo bihugu, cyangwa se amateka y’intambara ya mbere y’isi yose ndetse ni ya kabili. Uko izo ntambara zagiye zirwanwa mu buryo butandukanye, ariko cyane ubu hakaba harimo kugaragara icyintu gisa no gushaka kwigaranzura USA kuba ariyo iyoboye isi kugeza magingo aya.
Byumvikana neza yuko batazapfa koroha ngo bayikure kumwanya wa mbere iriho, kuko isi ishobora kuzahura na kaga gakomeye cyane ndetse katigeze kubaho kuva isi yaremwa.
Mukwezi gutaha kwa February 4th Flex Tshisekedi yatumijwe muri white house dushingiye amakuru twabonye ariko tudashobora kwemeza ko yaba ar’ukuri. Ariko bibaye ari byo byaba bisobanura yuko agiye guhabwa gasopo ko byanze bikunze agomba kwemera gushyira M23 muri Leta ye.
Amakuru avuga ko akimara guhabwa ubwo butumire ngo yahise yiruka yerekeza muri France ajya kubwira Emmanuel Macro uko gahunda zimeze bisa nk’aho yaragiye kumugisha inama uko azabyifatamo.
Ariko ukomye urusyo akwiye no gukoma ingasire, byari bikwiriye ko na Kaguta Yoweri Museveni America imufatira ibihano bikarishye cyane Byanashoboka bakaba baza kumutwara kuko twabonye ko bishoboka ko abaperezida bashobora gufatwa bagatwarwa muri America bagafungirwayo ya immunity yabo ubanza yarakuweho ni manza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Kuba Flex Tshisekedi yarakomeje gutakambira America ayibwira yuko bitari bikwiye ko Uvira ifatwa mu gihe abakuru b’uRwanda na DRCongo bombi bari mu biganiro I Washington DC. Byatumye USA isaba M23 kuva Uvira isubira inyuma, ariko na none kurundi ruhande na we bahise bamusaba ko ashyira izo nyashyemba muri Leta ye kuko nazo zigaragaza ubushake bw’amahoro mukarere kibiyaga bigari.
Igihe Tshisekedi azemera kuvanga ingabo ibye bizaba birangiye kuko icyo America ishaka ari ukugenzura gahunda zose zikorwa na Russia hamwe na China muri DRCongo cyane ibijyanye na mabuye ya gaciro ndetse na gahunda zijyanye n’umtekano. Kuko izo ngingo ebyeri ziri muri bimwe birebwa muri gahunda y’intambara ya gatatu y’isi yose. Byumvikana ko udashobora kurwana intambara udafite cash, kandi nta bwo warwana intambara udakontorola agace kose gashobora kubera intambara cyane iyo umwanzi ashobora gukoresha ibyo byombi kugirango abashe kunesha urugamba.
egretnewseditor@gmail.com














