Abantu benshi bakunda ibinyoma kuko babyungukiramo, aho niho kurimbuka kwabo kuri!!!

Hari icyintu kingenzi mu buzima kandi gikomeye cyane gifite agaciro ku buzima bw’umuntu. Ni kintu kibi cyane gupfa wibeshye, ariko gupfa uri mukuri nta ko bisa kuko muri wowe uba udafite umutima ugucira urubanza. Kubaho ubuzima bwo kujijwa ugatura mu buzima bw’ibinyoma ukarinda uhenuka ni bintu biteye agahinda kandi bibabaje.

Imibereho yo mubijiji itera kwibeshya ukaba mu buzima wibwira ko ari ukuri, kandi atari ukuri. Intambara ikomeye cyane no kumenya ko uri mu bujiji kuko hariho abadashaka kumva ko bibeshye wagirango baramutse babimenye baba baciye inka amabere.

Kwibeshya bibaho, ikibazo no kutabyemera ko byakubayeho! Ahubwo ugahora wumva ko abandi ari bo byabayeho. Ibyo bisa n’umwalimu ukosorwa n’umunyeshuli akaba yababazwa ni uko umunyeshuli yigisha yamukosoye kandi bibaho cyane.

Umunezero wa nyuma mu buzima no gupfa uzi neza ko upfiriye mukuri. Ariko kandi biteye isoni kubona umunyembaraga wese ashobora kubeshya! Harya ubwo izo mbaraga n’ubwo bushobozi byaba bumaziki? Nibwira ko kuba umunyembaraga bitanga ububasha n’ubushobozi bwo gukora ibinyuze mukuri kuko ari nta we uba utinya kuko utegeka bigakoreka, wavuga bigakomera!!!

Kuba umunyembaraga hanyuma kandi ukarangwa ni binyoma ubanza bitajyanye nizo mbaraga n’ubwo bushobozi. Ubundi kubeshya bya kabaye bigendana na banyantegenke kuko baba badafite ubwo bushobozi, bigatuma babeshya ngo barebe ko bagera ku byo bifuza kugeraho.

Sinzi niba umubyeyi ashobora kunezezwa ni uko yabeshye umwana we? Ese igihe umwana wa we azamenya ko wa mubeshye, azagufata ate muri we? Ese uzabasha kumwigisha ko kubeshya ari icyaha?

Kubeshya ukiza ubugingo bwawe, bitandukanye no kubeshya ushaka inyungu za we zikandamiza abandi. Gusa nemera ko ukuri kutabasha kumenyekana hatariho ikinyoma. Kimwe n’uko umwijima utabaho hatariho umucyo!!! Ariko byose byatewe n’uwabiremye iyo gushaka ko habaho umucyo gusa, byari gukunda. Kimwe ni uko yashimwe ko habaho umwijima kandi muri uwo mwijima ni naho yakuye umucyo.

Kubeshya ubizi neza ko ubeshya, cyagombye kuba icyaha kitababarirwa. Kuko ibinyoma byangiza ubuzima bwa bantu cyangwa bw’umuntu. Ariko nabyo bigira ingaruka kandi nta bwo zijya zitinda kugaragara.

egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar