Iminsi yinjyana muntu, abatayitondera irabasiga ku karubanda!!!

Biteye ubwoba cyane kuba Mukangemanyi Adeline Rwigara niba ashobora kwita umugore mugenzi we ko yabwaguye, kandi ko abana abeshya ko yabyaranye na Rwigara Assinapol ari umwanda ni bibwana byaba bibabaje cyane umuntu twameraga ndetse tukamwbaha kandi tukamukunda ko yubaha umuco nyarwanda kandi ko yubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ubanza amatwi yanjye ahari yumvise nabi atari Mukangemanyi Adeline Rwigara tujya twumva. Kuko abaye ari we byaba byarakomeye cyane ku buryo ashobora kuba yarasaze. Ubushize twari twasabye ko abamwengereye bagerageza kumujyana kwa muganga. Erega ni kuriya nyamara abantu basara abandi bakabarebera kandi nyamara zaravuyeho.

Rwose niba ari nihungabana ndasaba ko mabukwe rwose ya kwisubiraho nubwo yavuze yuko Imana yamuhaye uburenganzira bwo gutukana, usibye ko nta bihakana kuko uwamaze gucirwaho iteka niko bimugendekera. Kuvuga ko umugore mugenzi we yabwaguye kandi ko adafite amabere ahubwo afite amabwabwa (she’s surprised me and shocked my heart, even if we have some deference’s I didn’t thought that she’ll go far to the an extend such level).

Ndumva mfite isoni ni kimwaro kumagambo yavuze, iyo biza kuba bishoboka nari gusaba imbabazi mu cyimbo cye, ariko abakire se mama bagirango ndimo kubikundishaho, kandi tudacana uwaka. Ariko nahoze ntekereza ko iyo biza kuba ubu ari mabukwe, nari kubyifatamo gute??? N’ikibazo ni bajije inshuro nyinshi cyane mbura igisubizo. Ariko kandi nashimye Imana ko atabaye mabukwe kuko niba ari Mukangemanyi Adeline Rwigara nsanzwe numva dore ko ntari namubona, akaba ari we wavuze ariya magambo basi byararangiye (kitumbua kimeingia mchanga).

Bibiliya iravuga ngo: Intwari ziranyinyiriwe hasigaye ahintwarane.

Yawe koko burya iyo umuntu yamaze gucirwaho iteka, nta kiba gisigaye, amajwi ye nananiwe kuyafata (recordings) ngo nyabumvishe ariko mugiye kuri radio iteme mwayahasanga mu biganiro yagiranye na murumuna we Tabitha Gwiza, usibye ko na murumuna we na mugaye koko mukuru wawe agakora ishyano urebera ukamwihorera?

Yewe byararangiye, Umwakagara azatukana yice namwe mutavuga rumwe na we mukore ibyo akora? Ubwo se muba mu murushije iki? Burya hari ibitutsi bifite limit bitewe n’uwo uri we! Usibye ko umuntu wese witwara gipfura nta kwiye kugamburuzwa n’iminsi. Ubwo se abakire niba batukana abakene bazakoriki?

Yewe iby’iRwanda byaradogereye ubanza abo kwa Ntsibura bitazoroha.

Kunesha abega nta bwo ari ukubatuka ariko hari uwa mbwiye ngo biriya bitutsi Mukangemanyi Adeline Rwigara yatutse umugore wabeshye ko yabyaranye na Rwigara ngo ni bitutsi by’abagore ngo nta gitangaza kilimo birasanzwe gusa ngo ni uko abantu bakire bakumva ko abari abagore babaye abagabo.

Wa mugani ubanza ari uko jyewe maze iminsi mu butayu imyaka (17) nta bwo ari micyeya, hari hashize imyaka (38) ntumvise ijambo ku bwagura, amabwabwa, umwanda, ni bindi nk’ibyo.

 Ariko birashoboka ko ariyo mvugo ya bakire kuko numvise na Donald Trump avuga ko ngo abanyafurika baranuka, ndetse ngo n’umwanda. Byashoboka ko ari gihe cya bakire cyo kuvuga noneho bikadutungura bitewe n’uko ubusanzwe badakunda kuvugira ahagaragara.

egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar