Nyamara turabicira inkeri, kandi ari urukonda!!!

Nyamara mwabona «Kaguta Yoweri Museveni» atsinzwe amatora agakurwa kumwanya w’umukuru w’igihugu. Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’umujyanama we ko adashobora gukurwa ku butegetsi, ni kimenyetso cy’uko imungu yamaze kwinjira munda y’ingoma. Kandi abivuga wabonaga ari nta bwoba afite kuko yatezaga ubwega kugirango ushinzwe akanama kamatora y’umukuru w’igihugu nawe abashe kwirwanaho no kwisobanura kugirango bizamuheshe inzira zo gutangaza uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu mu buryo bwemewe na mategeko.

Birashoboka ko igitumbuwa cyamaze kwinjiramo umucanga. Bibaye ari ko bimeze, ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo byibuze twatangira kubugirira ikizere ko burimo gukora vuba bishoboka gutabara abari mukaga. Niba nyirubwite adatereye agati muryinyo ngo aduheze ku kizere kiraza amasinde.

Byaba ari ibyishimo byinshi kandi bishimishije byibuze imbaraga z’abadayimoni zaba zirimo kugabanuka ku kigero cyo hejuru. N’ubundi umurimo yakoraga ya wusimbuweho n’Umwakagara Paul Kagame. Byibuze abantu bahumekaho kabiri, n’ubwo kwizera abana b’abantu bidakunda kuvamo umusaruro, ariko byibuze abantu batangira kubona ko n’Umwakagara Paul Kagame ari mu marembera abantu bagatangira kwipanga neza.

Umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda. ko igihe ushinzwe amatora y’umukuru w’igihugu yaramuka adatangaje ko Museveni ari we watsinze amatora ko azahura na kaga gakomeye!!!

Uhagarariye akanama gashinzwe amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda yatangaje ko bamushyizeho iterabwoba ko adazahirahira ngo atanganze ko Museveni atatsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Umukuru wa kanama gashinzwe amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda avuga ko yatewe ubwoba ku bijanye nibyo ashobora gutangaza ko bizaba byavuye mu matora azaba kumunsi w’ejo y’umukuru w’i gihugu.

Simon Byabakama yavuze ibi mu gihe yari mukiganiro na BBC asubiza ku bijyanye na videwo yazungurutse ku mbuga nkoranyambaga aho umujyanama w’umukuru w’icyo gihugu yavugaga ko akanama gashinzwe amatora y’umukuru w’igihugu katigenga na gato kandi ko kadashobora gutangaza umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi, azwi cyane kw’izina rya Bobi Wine, ari we mukuru w’igihugu watsinze amatora.

Muri iyo videwo uyu mujyanama w’umukuru w’igihugu ushinzwe gukurikirana ibikorwa byamatora, witwa Kisakyamukama yatangaje ko abantu badakwiye kwibeshya habe Nagatoya ngo bumve yuko Museveni azakurwa ku butegetsi biciye mu matora y’umukuru w’igihugu.Yongeyeho kandi ko ngo nta bwo Byabakama ashobora gutangaza ko BOB WINE yatsinze Museveni

Kandi yongeyeho agira ati, kujya mu matora n’ukudutakariza umwanya ndetse no kwangiza umutungo w’igihugu kuko bidashoboka ko Museveni ava ku butegetsi ngo abusimburwe n’undi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Yongeyeho ati: “Itegeko rw’umukuru w’igihugu rigenga amatora ritegeka akanama gashinzwe gutegura no guhagararira amatora uko atangazwa, gutangaza no gushyira ahabona ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu. Ni uko bimeze. Ntushobora guca ku ruhande rw’iyi ngingo y’iri tegeko“.

Ushinzwe akanama ka matora y’umukuru w’igihugu yakomeje ahishura ko hari abantu bamubwiye yuko naramuka atangaje abandi bantu bo nta batangaze azisanga mu kaga gakomeye cyane.

Yakomeje agira ati, na basubije ko jyewe nta tanga amajwi, ubwo rero niba mushaka kungirira nabi muzaba mu nziza ubusa kuko abatora ari bo bagena uwatsinze akaba ari we uhabwa ubutegetsi.

Abajijwe na BBC uwo muntu wamuteye ubwoba uwo ari we, Byabakama yasubije ko ari umuntu udafite umumaro yari yabuze icyo akora ahitamo kuza ku ntera ubwoba.

N’ubwo yagaragaje kwihagararaho cyane akavuga ko adahagaritse umutima cyane, ariko byagaragaraga ko asa naho alimo kwishinganisha mbere yuko hasigaye umunsi umwe ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar