Ubuhanuzi bukomeje gusohoza umulimo wabwo ibihugu binini bizaba bitoya, naho ibitoya byaguke

Kuba Israel yemeje ko Somaliland ari igihugu yemera nyuma yuko basabye kwigenga mu mwaka w’i1991, ariko nta bwo UN yigeze yemera kwigenga kwabo. Nubwo isi yose yanze kwemera kwigenga kwabo, ntabwo byahagaritse kuba baba igihugu nkuko babyifuzaga bihaguye kuri Somalia n’intara nini cyane ifite abaturage barenga milliyoni (6) zabatuye icyo gihugu.

Igihugu cya Somalia bihaguyeho cyo kibarirwa muri milliyoni (19) z’abaturage. Ubuso bwa Somalia bungana na 637,657 square kilometers (246,201 square miles). Ni mu gihe Somaliland yo ifite ubuso bwa Somaliland 176,120 square kilometers (68,000 square miles). 

Umuyobozi wa African Union Mahmoud Ali Youssouf ukomoka mu gihugu cya Djibouti yamaganiye kure cyane uko kwemera igihugu cya Somaliland. Ariko ni bisanzwe nta bwo urusaku rw’ibikeri rwabuze inka inyambo kunywa amazi.

Kuba Israel yemeye ko Somaliland ar ’igihugu cyigenga, bisobanuye ko n’inshuti za Israel nazo zishobora kuba zemeye icyo cyifuzo. Twibutse ko Djibouti ihuje imipaka na Somaliland bakaba ari abaturanyi kandi Djibouti ikaba yarakolonijwe na France  ndetse na Somaliland ikiri intara ya Somalia hari agace kitwaga  French Somaliland (1896-1967).

Ibi bishobora kuba ari amwe mu mayeri y’intambara ya lll y’isi yose yaba ilimo gutegurwa, aho bucyera uraza kumva n’intare yivuga kandi ivuge ko yemera Somaliland nk’ighugu cyigenga. 

egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar