Nyamara aho bukera muri gakondo ya bakiranutsi na Kenya igihuru kiraza kuvamo igihunyira

Ibintu birarushaho gukomera cyane mu gihugu cyacu cya Kenya aho abaterankunga barimo gukuramo akarenge kubera ikibazo cy’i misoro gikomeje guteza ubwega mu butegetsi bwa Samuei William Ruto Arap Rotch. Vodafone yari ifite imigabane mu kigo cy’itumanaho cya Safaricom igera kuri 65% mu cyumweru gishize William Ruto yategetse yuko abayobozi bakuru ba Safaricom bagomba kuba abanyaKenya batari abanyamahanga.

Ibyo yabitangaje amaze kugurisha imigabane ya Leta yarifite muri Safaricom mu ibanga kandi bitemewe na mategeko. Nyuma aza kubitangaza ndetse byatumye abanyamategeko bashinzwe kurengera inyungu za rubanda na Leta ya Kenya bajya murukiko batanga ikirego kugeza magingo aya nta bwo urukiko rwari rwumva urwo rubanza.

Samuei William Ruto yafashe amadeni y’umurengera arenze ubushobozi bw’igihugu none byatumye igihugu kinanirwa kwishyura amadeni gifitiye za IMF na world bank kugeza magingo aya ibyo bigo byahaye imyenda ubutegetsi bwa William Ruto biri mukaga na mazi abira kubera ko amadeni yatanzwe mu gihe bitoya adahwanye n’umusaruro w’igihugu winjiza buri mwaka cyangwa buri kwezi.

Ubukene bw’indega kamere mu gihugu, burakataje mu gihe abakire bategeka igihugu cyacu cya Kenya bagera ku (125) bafite umutungo wa baturage ungana na bagera kuri milliyoni (42) batuye igihugu.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar