James Kabarebe bamushubije ku gatebe ko murugwiro

Kuba RTD James Kabarebe yakuwe muri ministeri y’ububanyi na mahanga agasubizwa umwanya yahoranye w’ubujyanama mu biro by’umwakagara Paul Kagame ni kimenyetso simusiga yuko imikoranire ye na M23 umutwe urwanya Leta ya Flex Tshisekedi itagenze neza.

RTD James Kabarebe muri uyu mwaka wa 2025 yabaye mu ba mbere bafatiwe ibihano na president Donald Trump wa Leta zunz’ubumwe z’America ndetse imitungo ye yose yabitse muri America yigarurirwa na Leta ya America akaba atakiyifiteho ububasha bwo kuba ya yikoresha.

RTD James Kabarebe yasimbuye Kayumba Nyamwasa mu ntambara ya DRCongo mu mwaka wa 1996 maze aba n’umukuru w’ingabo za Congo ku gihe cya Laurent Desire Kabila maze asahura bank za DRCongo umutungo wose yasahuye yawujyanye mu bihugu bikomeye birimo na USA.

Biravugwa yuko yajyaga ashaka kugabana umutungo wose wasahuwe na M23 igihe babaga bafashe uduce runaka, bigatuma gahunda z’intambara zitagenda neza kubera ko na M23 bafite byinshi bakeneye kugirango babashe kurangiza intambara barimo kurwana.

Mu bigaragara impinduka yabaye mu butegetsi bw’Umwakagara umwana w’umwega Paul Kagame, yabikoze kubera James Kabarebe kuko hari hashize n’igihe ataboneka ndetse atanavugwa aho yaba aherereye ndetse no muri ministeri yari atakigaragara cyane. Kandi hakunze kuvugwa ko yaba atari anafitanye imikoranire myiza na Olivier Nduhungirehe.

Ikindi kigaragara ni uko nta kuntu US yakomeza kubafasha kurwanya DRCongo mu gihe James Kabarebe wafatiwe ibihano na Donald Trump yakomeza kugaragara muriyo ntambara kandi byitwa ko yafatiwe ibyemezo kumpamvu zo gusahura umutungo wa DRCongo icyintu cyagaragara nk ’uburyarya kuri America na DRCongo bavuga ko barimo gushakira amahoro.

Gusubizwa murugwiro ni kimenyetso ko ari nta kazi afite, kuko kwitwa umujyanama mukuru wa perezida ni cyubahiro kitagira ikote na karavati.

Byanashoboka ko Umwakagara yaba ari we wakoze ibishoboka kugirango James Kabarebe afatirirwe imitungo ye kuko yahoraga amwikanga ko yamukura ku butegetsi. Amakuru dufite avuga ko Umwakagara yahoraga yikanga James Kabarebe no kwa Rwigara Assinapol ko bashoboraga gukoresha ingabo zikamukura ku gatebe ko murugwiro.

NB: kuba James Kabarebe yarafatiriwe imitungo ye, nabyo turabihuza no gucirwaho iteka rya burundu mu manza z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo zikorera kw’isi ya bazima.

Birumvikana cyane ko hagombaga kubaho impamvu zikomeye cyane zizatuma James Kabarebe imanza yaciriwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo zibona inzira yo kumuciraho iteka rya burundu cyane ko ari umwe mu bantu batunze ibya mirenge byavuye mu maraso ya banyarwanda na abakongomani.

Gusa wenda ni uko Umwakagara na we akorera ku cyene wabo, naho ubundi James Kabarebe yarageze igihe cyo kujya mu ikiruhuko yashyizemo abandi kizabukuru kugirango aruhuke yirire utwe mu mahoro. Ariko kuko Umwakagara ahorana ubwoba kandi akaba azi neza ko James Kabarebe azi amabanga ye yose ndetse akaba azi n’integenke nta bwo ajya amurekura kugirango amucungire hafi nk’umuntu umuzi neza atazavaho amuhirika ku butegetsi.

Ikindi kikwereka ko Umwakagara agira ubwoba, ni ukuntu abamunenga bari bamaze iminsi bavuga ko ngo James Kabarebe ngo yaragiye kwicwa maze Umwakagara kubera gutinya amagambo ako kanya agahita akora impinduka muri Leta ye, bigaragaza ko nubwo abamurwanya badafite ingufu zo kumukura ku butegetsi, ariko bamuhagarika umutima icyintu nacyo kiba kigicyenewe cyane kuko utabura amasasu ngo unanirwe no gutera ijambo…

Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu gihe Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, asimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI asimbuye Dr. Ndabamenye, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB),

Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, yari asanzwe ari Umusenateri anayoboye Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere. Yasimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

Dr. Muligande Charles wagizwe Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi wagiye muri Guverinoma, ni inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, kuko yakoze muri Guverinoma mu myanya itandukanye, ndetse ahagararira igihugu mu mahanga, mbere yuko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020.

Murigande afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar