Kayumba Nyamwasa niba yarishe inyange, ibyiyoni azabigenza ate?

Sinzi niba ibisobanuro Kayumba Nyamwasa yatanze bijyanye no kuba yari umukuru w’ingabo za APR zaje guhinduka nyuma RDF ubwo barwanaga na bacengezi. Ibisobanuro bihari ni uko habayeho intambara y’amoko yaje kuvamo genocide yakorewe ubwoko bw’Abatutsi bituma ubutegetsi bwariho bw’Abahutu bukurwaho hajyaho ubutegetsi bw’Abatutsi uko niko kwuzuye.

Kuba abaturage barivanze na bahoze ari ingabo za Xfare ni kimenyetso cy’uko yari intambara y’amoko yaba abari barahunze bakajya muri Zaire cyangwa abasigaye mu gihugu aho babuze ho hatoya ngo bafate ubutegetsi bakureho ubutegetsi bwa RPF. None se ubu icyahindutse niki nyuma yuko ahunze igihugu akajya mu buhungiro yahozemo akaza kubuvamo igihugu akakimaramo imyaka (21) duhereye igihe intambara yatangiriye.

Ese haba harabayeho ubumwe n’ubwiyunge hagati ya Abahutu na Abatutsi, cyangwa habayeho ubumwe bwa RPF na baturage kugirango bemere kuyoboka ubutegetsi bwa RPF. Hanyuma se kuki Kayumba Nyamwasa Abatutsi benshi batamwemera kubera ibyaha yabakorewe mbere yuko ajya gushaka imbaraga mu Abahutu kuki atabanje gushaka ingufu mu Abatutsi bene wabo? Ese yaba yarasabye imbabazi umuryango wa Ben Rutabana kuba yaramushimuse nubwo nyuma yaje kumurekura mu ibanga.

Ese kuki uyumunsi wa none Kayumba Nyamwasa uwahoze ari isikoti we akaba na kivera we Jean Paul Turayishimye batagikorana? Wenda ibisobanuro atanga ku intambara reka tubyemere ko ari ko bya gombaga kumera, ariko se na banyamuryango ba RNC na bo bari mu intambara ku buryo ashimuta bamwe abandi akabica cyangwa akabicisha?

Ubu se ashobora gusobanurira abanyarwanda impamvu ahora ashaka gushimuta umunyamakuru Majeshi Leon ngo amuce igihanga? Kuki abatamwemera ababonamo kuba abanzi be? Ese ni ngombwa ko tuyoboka Kayumba Nyamwasa? Nta bwo nzi neza niba Kayumba Nyamwasa nimba asobanukiwe ijambo ryitwa demokarasi. Sinzi niba asobanukiwe ijambo rya kabili ryitwa opposition cyangwa kutavuga rumwe nawe nkuko na we atavuga rumwe n’ubutegetsi yahozemo.

Kayumba Nyamwasa nta bwo arahagarara kumaguru ye abiri ngo asobanura urupfu rwa Gen. Gisa Fred Rwigema ndetse ngo avuge uruhare rwe cyangwa ababigizemo uruhare nkuko Major Mpende Michael ajya abisobanurira abanyarwanda kugirango abanyarwanda bareke guhora bamutekerezaho ubugome.

Nta munsi warimwe Kayumba Nyamwasa yari yavuga ku basirikare benshi baguye kurugamba cyane kuri Bayingana na Bunyenyezi na Kayitare waje kwicwa nyuma yabo kuko aho ngaho niho ikibazo cyatangiriye. Sindumva na rimwe Kayumba Nyamwasa avuguruza Major Michael Mpende ku byo yamuvuzeho byose. None se hatabayeho gusaba imbabazi ku byo yakoreye abanyarwanda bafatanije gufata ubutegetsi yumva arinde uzamugirira ikizere? Kabone naho abahutu bose bayoboka umuvumo wa maraso nta bwo azayasimbuka ureke ibyo Umwakagara Paul Kagame aherutse kwivugisha ngo ubanza uRwanda ruriho umuvumo!

None se aliya maraso yirirwa amenwa abona ari amazi?

Mbere yo kutubwira uko Kagame yakurwa ku butegetsi (we need you to clean your name for shading Rwandan blood with your counterpart) General Paul Kagame. And after your apologetic and then we will talk.

egretnewseditor@mail.com 

Translate »
Skip to toolbar