Hon.Barikana Eugene imandwa zamuhakaniye ko nta cyo zamumarira ngo zaciriweho iteka rya burundu

Ibiro ntaramakuru byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) biratangaza ko uwahoze ari umudepite wa RPF Hon.Barikana Eugene yaraye mu mandwa azisaba ko zakongera zikamusiga igikundiro kugirango shebuja Umwakagara Paul Kagame yakonegra kumwibuka amusubize kumeza yongere yicare hamwe na bagabo bakomeye mu gihugu.

Ariko n’ubwo yari yagerageje gushakisha ibishimisha izo mandwa ngo zongere zimusige ubwiza no kwibukwa imbere ya shebuja, nta bwo zabashije kugira icyo zikora kuko zasaga naho zitumva kandi nta nubwo zashoboraga kuvuga neza uko ibintu bimeze kuko zamaze gucirwaho iteka.

Izi imandwa yazisigiwe na nyina, yaramaze iminsi azigaburira zarabyibushye yibwira yuko kuzishimisha hari byamumarira, ariko nabonaga izo mandwa zisa naho zidafite ubwenge bwo gutekereza ngo zibe zabasha kumenya nkuko cyera zakoraga. Ahubwo zabaye ibiragi kandi zifite amaso ariko ntizibona, kandi zifite amatwi ariko nta bwo zumva.

Ibiro ntaramakuru bikomeza bivuga ko Hon.Barikana Eugene arajwe inshinga na madeni ya bank kugeza ubu atari yashobora kurangiza kwishyura. Kuba yakongera gusubizwa muri Leta byamufasha kubona uko yishyura kandi nyine banamwubahira uwo mwanya yahabwa bakamwongerera igihe aho guteza icyamunara ibye ngo hishyurwe umwenda wa bank.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar