Kumvira biruta ibitambo
Umunsi umwe mu gihugu kimwe harimo umukobwa mwiza cyane uhebuje maze haza umuntu wigenderaga amusanga aho yaraparitse kuri (supermarket) alimo kwinywera café, uyu muntu na we waruzanywe no kugura umugati muri supermarket mbere yuko agura umugati wa bana abanza kujya gufata igikombe cya café ngo yikuremo imbeho yari mulimo dore ko yari anakumbuye café hari hashize igihe atayibona kubera yari yarabuze yari iyo mu bwoko bwa NESCAFE kubera imisoro yazamuwe hejuru.
Wa mugabo warumaze kwibwirana na wa mugabo baganira uko NESCAFE yari yarabuze bamaze kuganira aramubwira ati mbese ufite umugabo, undi ati oya, aramubwira ati rero ndabona uzarongorwa n’umuzamu (security guard) yarize ariko yabuze akazi bituma ajya kuba umuzamu namara gushaka umugore mubana niho azabona akazi keza gakomeye cyane.
Umukobwa aramusubiza ati, yewe nzigumiraho aho kugirango nshake umuzamu cyeretse na banza kubona akazi keza maze akabona kuza tugashakana. Ariko kuvuga ngo dushakane nyuma azabone kuba ukomeye simbona ko tuzabana. Wa mugabo baratandukana arigendera aramubwira ati jyewe nasohozaga ubutumwa na hawe ndi umugenzi wihitira bagenzi.
Umukobwa aramusubiza ati genda ndabyumvise! Igihe cyaje kugera wa musore ahura na wa mukobwa aramurambagiza maze ukobwa amubaza akazi akora, amubwira ko akora ubuzamu, umukobwa ntiyahisha ibyo wa mugabo yamubwiye ati eee ese burya wari watumye wa mugabo ngo aze ku kurambagiriza nta bwo se wowe washoboraga kwirambagiriza genda ntacyo duhuriyeho.
Umusore agwa mu kantu ashatse kumenya inkuru yimpamo umukobwa ati genda abatekamutwe nkawe turabimenyereye watahuwe. Umusore arigendera ntiyamenya ibyari byo baratandukana.
Uyu musore kubera gukorera shebuja neza kandi akaba Yarali mu ishyaka rya politike, maze igihe kiza kugera shebuja ishyaka rye rimushyira mu bafata ibyemezo bya politike (NDC) maze igihe kiza kugera bashaka umuntu uzaba umukuru w’igihugu maze shebuja yumva muri we nta kuntu yazagera kumutungo w’igihugu neza maze atanga wa muzamu we ho umukandinda kugirango azamugire igikoresho cyo kuzajya amuha za contracts za kazi kugirango arusheho kwigwizaho umutungo.
Nibwo yaje gutanga wa musore w’umuzamu ho umukandinda bajya mu matora umusore wari yarize afite ubwenge buhagije n’ubumenyi amaze atsinda amatora yo kuba umukuru w’igihugu, wa mukobwa amubona kuri TV balimo kureba uwatsinze amatora maze yibuka ibyo wa mugabo bahuriye muri supermarket yamubwiye akanga kubikurikiza.
Maze wa mukobwa atangira gukora ibishoboka byose uko yahura na musore wamaze kuba umukuru w’igihugu ngo arebe yuko yabasha kugera ku nzozi ze, aragenda barabonana yibwira yuko naramuka babonanye aribuhite amwishimira kuko yifuje kumurongora nti bikunde kuko yari umuzamu.
Aragenda president aramwakira neza amubaza Iki mugenza nicyo yifuza, undi amusubiza ko ngo yarazanywe no kumusura. President aramubwira ati rero usanze nari ngiye mu nama ya ba ministers tuzabonana ikindi gihe agenda ari nta cyo bavuganye gifatika batandukana gutyo!
egretnewseditor@gmail.com














