Urupfu igihe rukenerwa ntabwo ruboneka, ahubwo rukaza igihe rudakenewe!!!
Hajya haboho intambara ikomeye cyane hagati y’Umuhanuzi n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ishingiye ku inyungu zabo aho Imana iba ishaka ko uyikorera umulimo wayo gusa utareba imbere ni nyuma. Umuhanuzi na we akaba yemera gukora uwo murimo ariko anategereje ibyo yasezeranijwe.
Iyo rero abonye ko hariho ibitari ngombwa ko bisubizwa bitabanje kunyura mu isezerano akabana ibyo akeneye bisanzwe mu buzima bitaboneka habaho intambara mu murimo ikomeye cyane ishobora gutuma umurimo udakorwa neza. Ibi bigira ingaruka zikomeye cyane kumurimo ariko akenshi usanga uwo murimo wari kuzakora muri icyo gihe Imana yarawuzanye mu myaka (5) ishize kuko iba izi neza ibyo ilimo gukora kandi iba izi neza ko hari aho muzagera nti mwumvikane kubera ibyo isabwa kuguha maze ntibiguhe ari byo byitwa Ubuhanuzi iguha mbere ho imyaka (5) ku buryo icyo gihe kizagera ukareka umurimo yo nta cyo izahomba kuko uba warawukoze mbere rugikubita.
Ntushobora kumenya impamvu Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo atinda gusohoza isezerano! Nubona cyangwa ukumva umuntu wahawe isezerano rye rigasohoza mbere y’imyaka (5-10) rijyanye cyane wenda twavuga gushaka umugore cyangwa umugabo, kubaka inzu, guhabwa ikinyabiziga, uzamenye ko muri ayo masezerano hashobora kuba harimo itekinika. Kuko byinshi abantu ba byitirira isezerano ko babisengeye ariko burya uramutse ukoze (spiritual investigations) wasanga harimo ubutekamutwe bwinshi.
Reka wenda dufate urugero umuntu aje k’Umuhanuzi ngo amusengere kuko hariho abantu babahanga bazi gushakisha uko babona ibyo bashaka maze akaza yamara kubona ko uri Umuhanuzi nyawe aragenda akakuzanira cash zitubutse nyuma yo kumva ko ufite ibibazo runaka maze uko aguha izo cash ninako muganira ukumva gahunda ze nibyo yifuza ukabishyira mu bubiko bwawe.
Birumvikana ko ashobora kumenya ibyo wanyuzemo mu bihe byahise maze igihe kizagera hakaza umusore uje gusengerwa ngo na we abone umugore uturutse k’Uwiteka Imana Nyiringabo maze Umuhanuzi cyangwa Umuhanuzi kanzi akihanukira ati nyamara ndabona Uwiteka aguhaye umugore uteye atya na gutya, ubwo umusore akagwa mu kantu cyangwa se akishima wenda bitewe ni uko uwo mukobwa amuzi cyangwa atamuzi bikaba ngombwa ko ajya kumushakisha amaherezo bakazahura maze bakazana k’Umuhanuzi cyangwa Umuhanuzi kazi ubwo nwene ngango akaba yikuye mu ideni gutyo kandi abantu bakabana bakaba umugore n’umugabo maze byaba amahire bakabyara (deal finished) ubwo akaba yikuye muri rya deni kuko yahawe cash kandi agomba gukora ibishoboka byose akabona igisubizo yifuza.
Umuhanuzi Isaiah yahanuriye se wabo waje kuba Umwami muri Israel inshuro (8) amubwira ngo Uwiteka avuze gutya na gutya kandi ibyo yamubwiye byose byarabaye kandi nyamara Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nta bwo yari yavuze. Kuko Umuhanuzi na we afite imbaraga zo kuba yahanura ibintu runaka bikabaho kuko muri we harimo ingufu z’Uwiteka Imana Nyiringabo ariko ugasanga atari Uwiteka wari wamutegetse guhanura gutyo ngo izo gahunda zibeho.
Imwe mu mpamvu zituma Umuhanuzi ajyanwa mu butayu agahungishwa abantu hirindwa ko ashobora kugwa muri uwo mutego cyane ko Uwiteka iyo aba atari yamanura Manu ngo Umuhanuzi abone ibimukwiriye. Iyo rero Umuhanuzi ajyanywe mu butayu aba abana n’Uwiteka gusa (definition of the wilderness or desert) bisobanura kuba mu gihugu cyangwa ahantu udashobora kubona ubufasha ku buryo bworoshye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo atabigizemo uruhare.
Nyuma yo kuba mu butayu inshuro nyinshi wifuza urupfu ngo rube rwa kwica, ariko uko urwifuza ni nako Uwiteka nawe arwigizayo kure yawe kuko aba azi neza ko uzifuza urupfu kubera ubuzima akunyuzamo ariko agahitamo kurushyira kure yawe kugirango ubashe kumukorera umurimo uwurangize.
Iyo utangiye guhanura utangirira ku tuntu dutoya kandi tworoheje, uko tugenda dusohora bikitwa Ubuhanuzi ni nako impano igenda ikomera ugenda uhanura ibintu bikomeye cyane biba bifitanye isano na za Leta aho rero niho bitangira gukomera cyane iyo uri umuntu utarize cyangwa udakurikira politike ushobora kwisanga mu bibazo utazashobora kwikuramo.
Cyeretse wenda mu bihugu byateye imbere muri demokarasi, ariko nabyo iyo bibonye ugeze kuri uru rwego ndiho bashobora ku kwica bakoresheje amarozi cyangwa bagakoresha amayeri akomeye cyane akoreshwa ni nzego z’ubutasi ku buryo bashobora kuguhimbira ibyaha nk’ibyo mubona bajya bahimbira abashaka kuba aba president kugirango bakugushe mu mutego ufungwe baburizemo umurimo wakoraga. Iyo Niyomapmvu ituma uba mu butayu mu gihe runaka kugirango ibyahanuwe cyangwa imanza zaciwe zibanze zisohoze umurimo wazo kuburyo naho wajya ahagaragara babandi bagushakishaga bazaba baramaze gukurwa mu nzira abasigaye ari nta cyo bagutwara.
Na none bishobora kugorana cyane muri ibi bihe turimo kuba wabona Umuhanuzi uba murugo rwe abana n’umugore we na bana be bishobora kuba ari icyintu kidasanzwe cyane kuko bidakunze kubaho kuko ubutegetsi bwose yaba ubwami cyangwa repubulika bose ni bamwe nta ho batandukaniye n’ubwo ubwami buturuka k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Cyeretse iyo himye Umwami wubaha Imana kandi bene abo nta bwo bakunze kuboneka cyane akenshi usanga hima ingoma abameze nk’abega aho usanga barwanya ijambo ry’Imana bakarimbura Abahanuzi bakabamaraho burundu. Tekereza muri iki gihe abanyepolitike baramutse bakuzaniye cash zitubutse ngo ujye ubahanurira ibyiza kandi wenda batanubaha Imana. Ubukene uba wibereyemo urumva wabasha gusubiza izo cash inyuma? Hano Ibabuloni bakuzanira mu ikarito bagashyiramo (check and pistol) then you make your choice. Ugakora amahitamo. Mu bwami bw’Abega bo barakwica cyangwa bakagufunga burundu ugapfira muri gereza bikarangira gutyo.
Reason why God take you in the wilderness where you will stay a while longer to protect you. But of cause in his interests.
egretnewseditor@gmail.com













