RNC urwango banga umuryango wa Gisa Fred Rwigema nirwo banga umuhanzi Robert Kabera!!!
Tumaze igihe dukora ubushakashatsi ku kibazo cya Sargent Major wahungiye muri Uganda ahunze ingoma y’abega, guhunga kwe dushingiye ku majwi ya Rugema Kayumba wa RNC byumvikana yuko ya bifashijwemo na RNC, kugirango abashe kugera muri Uganda mu gihugu cya baturanyi gihana imbibe n’uRwanda.
Nkuko sergeant major Robert Kabera abyivugira we ubwe avuga ko yahunze bamwe mu bategetsi bakoranaga bya hafi n’Umwakagara Paul Kagame bifuzaga yuko ya kwicwa cyangwa agafungwa.
Mu majwi ya Rugema Kayumba wa RNC yumvikana atuka Robert Kabera ngo kuko yanze gukorana nabo (RNC) ibyo ubundi ni bisanzwe ni umuco wa RNC yaramututse agera aho amwita amabyi umugabo muzima ushobora gutuka umugabo mugenzi we kandi bose ari na basirikare biteye isoni na gahinda cyane.
Amakuru twakoreye ubushakashatsi avuga ko papa wa Robert Kabera ashobora kuba yarishwe muri genocide yabaye mu Rwanda mu w’1994 yaratuye mu mutara akaba yari rwiyemeza milimo wize kandi w’umuhanga cyane amazina ye ntabwo yashyizwe ahagaragara gusa bigaragara yuko yari (entrepreneur) nkuko amakuru twatohoje abivuga.
Akaba yaratuye mu mutara ariko kandi Robert Kabera we akaba yaravukiye Uganda akaba ari naho yinjiriye igisirikare cya RPA cyaje guhinduka RDF kugeza ahunze ubutegetsi bw’ingoma y’abega.
Robert Kabera avuga ko papa we yakomokaga mu bo munzu y’Abacyaba, byumvikana ko ashobora afitanye isano rya hafi cyane na nyakwigendera Gen.Gisa Fred Rwigema na we wakomokaga mu nzu y’Abacyaba, ariko amakuru amusebya avuga ko ngo yiyitiriye ko afite icyo abapfana na Gisa Fred Rwigema ngo kugirango abone uko ahunga igihugu yakiriwe muri Uganda.
Ibiganiro ashyira kuri Facebook usanga harimo ibiciyemo amagambo ku buryo wumva hari aho aba adashaka wenda kuba yashyira amakuru menshi cyane kandi akenewe ngo ajye ahagaragara wenda no kuba cyane atiringiye umutekano we mu gihugu cya Uganda aho ubu ubwe yivugira yuko yiringiye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo wenyine akabwira abifuza kumwica harimo RNC yuko arahiye mu izina ry’Uwiteka Imana Nyiringabo yuko batazamwica ngo kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo wenyine ni we uzabasha kumurinda.
Robert Kabera ahamya ko impunzi za banyarwanda hamwe na diaspora benshi muri bo bakomeje kumugambanira ngo yicwe, aho twavugamo abakorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Kigali ndetse na banyamuryango ba RNC. Kandi ahamya ko batigeze bamwegera ngo bamugishe inama kubijyanye no kuba yakorana n’umutwe wa RNC ushinjwa iterabwoba kugeza ubu.
Robert Kabera uzwi cyane nk ’umuhanzi kandi akunzwe cyane mukarere kibiyaga bigari, politicians ba RNC baramwifuza cyane kuba bamugira igikoresho cyabo mu buryo bwo gucengeza amatwara yabo. Ariko uRwanda amasezerano bagiranye na Leta ya Uganda ni uko Uganda itakongera guhirahira itanga ubufasha ubwari bwo bwose bwatuma RNC igira ingufu zo gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.
Ibyo rero bishobora gufasha Robert Kabera kwirwanaho ari mutwe n’umwe wa politike abarizwamo n’ubwo usanga RNC yigamba kuba ishyigikiwe n’ubutegetsi bw’Abasinga ba Uganda buyobowe na Kaguta Yoweri Museveni wita Umusita kandi ari umusinga.
Niba Charlotte Mukankusi wa RNC yarambuwe passport ya Uganda yari yarahawe n’ubwo butegetsi kandi yaravukiye Uganda (just simply) ngo ni uko yashoboye kuburira umuryango wa Rwigara aho Benjamin Rubatana afungiye kandi ko yashimuswe na Kayumba Nyamwasa ubwo urumva bitaba ibindi mu gihe cyose wagirana ibibazo na Leta ya Kigali ugahungira Uganda biba bisaba kwirinda cyane ku buryo udakoma rutenderi.
Tumaze kwandika iyi nkuru twasuye channel ya Kabera Robert twumva avuga ko papa we yari umusirikare bitandukanye nibyo itangaza makuru bandika aho ushakisha muri google bakazana amakuru atandukanye n’ukuri kwe nkuko Kabera Robert we abitangaza. Kabera Robert ahamya ko papa we atishwe nurusasu gusa ahubwo asa nushaka kuvuga ko yaba yarakorewe ubundi bugome budasanzwe kuko muri video ye nta bwo arangiza inkuru ayivugamo ibice.
egretnewseditor@gmail.com













